Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro ihuriro rya Golden Business Forum

0
95

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yafunguye ku mugaragaro inama y’ihuriro ryiswe Golden Business Forum rihurije hamwe abashoramari, abanyenganda, abacuruzi bakomeye ndetse n’abandi bakomeye bafata ibyemezo mu butegetsi ku mugabane w’Afurika.

Ryitabiriwe n’abarenga 1,000 baturuka mu bihugu by’Afurika, Aziya, Uburayi n’Amerika.

Ni ihuriro ribaye bwa mbere mu Rwanda ariko ngo rikazaba ngarukamwaka nkuko byemezwa n’urugaga rw’abikorera PSF Rwanda rwariteguye.

Abaryitabiriye bagomba guca akarongo ku bibazo bikomeje kugaragara mu bucuruzi buhuza ibihugu by’Afurika ndetse n’indi migabane.

Perezida w’u Rwanda asobanura ko iri huriro rigomba kwifashishwa mu kongerera umuvuduko ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya AfCFTA ashyiraho isoko rimwe kuri uyu mugabane w’Afurika.

Ni isoko ryatangijwe ku mugaragaro i Niamey mu murwa mukuru wa Niger mu kwezi gushize muri uyu mwaka, ubwo hateranaga inama y’abakuru b’ibihugu naza guverinoma byibumbiye mu muryango w’Afurika yunze ubumwe (AU).

Umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU) uvuga ko iri soko rusange ngo rizatuma ibihugu by’Afurika bihahirana ku kigero cya 60% mu mwaka wa 2022.

Kuri ubu, ibihugu by’Afurika bikorana ubucuruzi hagati yabyo ku kigero cya 16%, ugereranyije ni uko bikorana ubucuruzi n’ibihugu by’i Burayi ku kigero cya 65%, nkuko byanditswe na BBC.

Ni ukuvuga ibihugu by’Afurika bihahirana gacye ugereranyije n’ibindi ibihugu by’u Burayi.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano