Perezida Kagame w’u Rwanda yagiranye ibiganiro na Perezida Ali Bongo wa Gabon

0
192
Perezida Paul Kagame w'u Rwanda yagiranye ibiganiro na Perezida Ali Bongo wa Gabon

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aravuga ko ibihugu by’Afurika bikwiye gufatanya mu byiciro bitandukanye mu rwego rwo gukemura ibibazo by’amakimbirane no kutavugarumwe hagati y’ibihugu by’Afurika.

Umukuru w’igihugu yavuze ibi ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma y’uko agiranye ibiganiro byihariye na mugenzi we uyobora Gabon, Perezida Ali Bongo Ondimba kuri uyu wa mbere.

Ibi biganiro byahuje Perezida Kagame na Ali Bongo byabereye ku ngoro ya Palais de la Renovation iherereye mu murwa mukuru w’iki gihugu, Libreville.

Perezida Kagame avuga ko ibiganiro byamuhuje na mugenzi we wa Gabon, byagarutse cyane mu kongera imbaraga mu mubano mwiza ukomeje kuranga ibi bihugu byombi mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi n’ubucuruzi.

Umukuru w’igihugu yasobanuriye abanyamakuru ko Gabon ari kimwe mu bihugu by’Afurika bigaragaza ubushake bukomeye bwo gushyira mu bikorwa umugambi w’ibihugu by’Afurika wo gushyiraho isoko rimwe kuri uyu mugabane.

Gabon iri mu bihugu 44 byashyize umukono ku masezerano ya AfCFTA ashyiraho isoko rimwe kuri uyu mugabane.

Mu itangazo Ibiro bya Perezidansi ya Gabon byageneye itangazamakuru, byavuze ko abakuru b’ibihugu banaganiriye ku bijyanye n’ubukungu bw’umugabane wa Afurika, binyuze mu turere bayoboye.

Perezida Ali Bongo ayoboye Umuryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo Hagati (CEEAC), mu gihe Perezida Kagame nawe akuriye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, muri uyu mwaka wa 2019.