Perezida Kagame wahawe ubuyobozi bwa EAC ategerejweho akazi gakomeye

0
177
Perezida Kagame yasimbuye Museveni wa Uganda kuri uyu mwanya w'ubuyobozi bw'umuryango w'Afurika y'iburasirazuba. Ifoto: NMG

Abasesengura iby’imibanire n’ibihugu na dipolomasi baravuga ko Perezida Paul Kagawe w’u Rwanda uherutse guhabwa ububasha bwo kuyobora umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) ko afite akazi gakomeye muri iyi manda y’umwaka umwe aherutse guhabwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo Perezida Kagame w’u Rwanda yahawe inkoni yo kuyobora uyu muryango, inkoni yahawe na mugenzi we wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni wari umaze umwaka wose ayobora uyu muryango.

Ababikurikiranira hafi basobonura ko kuba muri iki gihe hari ibihugu byo muri uyu muryango bitabanye neza ngo bizaba akazi gakomeye kuri Perezida Kagame mu gushyira mu bikorwa imwe mu mishinga ihuriweho n’ibi bihugu.

Amakuru agera kuri The East African, aturuka mu bunyamabanga bw’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yemeza ko igihugu cy’Uburundi cyari cyabanje kwanga ko U Rwanda ruhabwa uyu mwanya w’ubuyobozi bw’uyu muryango muri uyu mwaka.

U Burundi bwavugaga ko uyu mwanya wari ukwiye guhabwa ikindi gihugu ngo kugeza igihe ibibazo biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda bikemukiye.

Hashize imyaka igera kuri 3 u Rwanda n’U Burundi bitabanye neza kuko U Burundi bwakunze gushinja u Rwanda gutera inkunga abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza, ibirego u Rwanda rwakunze kwamaganira kure.

Uyu mwuka mubi ukaba waragize ingaruka zikomeye ku bucuruzi buhuza ibi bihugu byombi ndetse izi ngaruka zikaba zaranototeye ubucuruzi bw’ibindi bihugu binyamuryango bya EAC