Perezida Kagame, umwe mu bakuru b’ibihugu bitabira inama ya TICAD 7 i Tokyo mu Buyapani

0
181
Perezida Kagame na minisitiri w'intebe w'Ubuyapani Shinzo Abe mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo baheruka kubonana

Abakuru b’ibihugu by’Afurika barenga 10, barimo na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, bategerejwe i Tokyo mu Buyapani, mu nama mpuzamahanga yiga ku iterambare ry’Afurika yiswe TICAD igiye kuba ku nshuro yayo ya 7.

Ni inama y’iminsi 2 itangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa gatatu tariki ya 28/08 ikazasozwa kuwa gatanu tariki ya 30/08/2019.

Urubuga rwa africanews.com rwanditse ko Perezida Kagame na bagenzi be bagera kuri 12 bategerejwe mu biganiro bigomba kubahuza n’ubutegetsi bwa leta y’u Buyapani, bakaganira ku ngingo zigamije iterambere ry’Afurika.

Abakuru b’ibihugu bamaze kwemeza ubwitabire:

  • Abdul Fatten Al-Sisi, Egypt and current African Union president
  • Paul Kagame, Rwanda
  • Mohamed Abdullahi Farmajo, Somalia
  • Emmerson Mnangagwa, Zimbabwe
  • Faure Gnassingbe, Togo
  • Mahamadou Issoufou, Niger
  • Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, Ghana
  • Muhammadu Buhari, Nigeria
  • Cyril Ramaphosa, South Africa
  • Ibrahim Boubakar Keita, Mali
  • Edgar Lungu, Zambia
  • Macky Sall, Senegal

Bagomba kuganira ku ngingo zirebana cyane n’ibikorwaremezo, ubuhinzi n’umutungo kamere nkuko byemejwe na Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta y’u Rwanda muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, abinyujije ku rubuga rwe twitter.

Nduhungirehe yasesekaye mu mujyi wa Yokohama, nawe akaba agomba kwitabira iyi nama ya TICAD igiye kuba ku nshuro ya 7, igateranira I Tokyo mu murwa mukuru w’Ubuyapani.

Iyi nama itegurwa na leta y’Ubuyapani mu rwego rwo kureba inzira iki gihugu cyanyuramo ngo gishore imari kuri uyu mugabane w’Afurika.

Mu nama nk’iyi iheruka TICAD ya 6, Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe yari yemeje ishoramari rya miliyoni 30 z’amadorali y’Amerika ku mugabane w’Afurika.

Miliyoni 10 muri aya madorali ngo yari yagenewe imishanga y’ibikorwa remezo byihutisha amajyambere muri Afurika nkuko byemezwa na Africa News.