Perezida Kagame n’umufasha we, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Buyapani

0
276
Perezida Kagame akigera mu Buyapani yakiriwe n'umwami w'iki gihugu

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ari kumwe n’umufasha we Jeanette Kagame barabarizwa mu Buyapani mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.

Ku ikubitiro, bakiriwe n’umwami w’Ubuyapani nyiricyubahiro Akihito n’umwamikazi we Michito, akaba amaze no kubonana na minisitiri w’intebe w’iki gihugu Shinzo Abe n’umufasha we Akie Abe.

Urubuga rwa twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu nirwo dukesha aya makuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri kandi Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Shinichi Kitaoka ukuriye urwego mpuzamahanga rw’abayapani rushinzwe iby’ubuhahirane (JICA).

Yanabonanye kandi na Kizō Hisamoto umuyobozi w’umujyi wa Kobe akaba ari nawo murwa mukuru wa perefegitura ya Hyōgo iherereye mu karere ka Kansai mu kirwa cya Honshu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri perezida Kagame yabonanye n’umuyobi wa JICA ndetse na mayor w’umujyi wa Kobe

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame mu Buyapani rugamije kongera umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’iki gihugu ndetse no kongera ubuhahirane hagati y’impande zombi.

Ambasaderi Takayuki Mayishita uhagarariye u Buyapani mu Rwanda, aherutse kuvuga ko ishoramari ry’abayapani mu Rwanda riri kwiyongera kuva mu myaka ibiri ishize.

Ikindi ni uko ngo ryararushijeho kwiyongera nyuma y’uruzinduko rw’abashoramari b’abayapani 57 baherutse gukorera mu Rwanda mu kwezi kwa 7/2018 bikaba byaratumye ubucuruzi bw’abayapani mu Rwanda bwiyongereye buva kuri 7 bugera kuri 20.