Perezida Kagame n’umufasha we basuye Côte d’Ivoire, hanasinwa amasezerano y’ubuhahirane

0
226
Perezida Kagame n'umufasha we Jeannette Kagame bari kumwe na Perezida Alassane Ouattara n'umufasha we

Mu bihe bidatinze, Indege za kampanyi ya RwandAir ziratangira ingendo zerekeza I Abidjan muri Côte d’Ivoire nyuma y’amasezerano yasinwe hagati y’u Rwanda n’iki gihugu, mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Côte d’Ivoire.

Ni uruzinduko rw’iminsi 2, umukuru w’igihugu yagiriye muri Côte d’Ivoire ku butumire bwa mugenzi we Alassane Ouattara utegeka iki gihugu.

Uretse amasezerano yo koroshya ingendo z’indege hagati y’ibihugu byombi, hanasinwe amasezerano agamije kunoza ubuhahirane n’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Côte d’Ivoire.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro n’abahagariye amakompanyi ndetse n’amasosiyete y’ubucuruzi muri Côte d’Ivoire, ibiganiro byibanze cyane ku ngingo zo koroshya ubucuruzi hagati y’ibihugu ndetse no guteza imbere inganda.

Abashoramari baganiriye n’umukuru w’u Rwanda biganjemo abafite inganda zikora ibiribwa n’ibinyobwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, abacuruza serivizi z’ubukerarugendo n’ibifitanye isano nabwo ndetse n’abakora mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Ubusanzwe Côte d’Ivoire ikungahaye bikomeye mu buhinzi bwa cocoa, ikawa, ibishyimbo ndetse n’amavuta akomoka ku bihwagari.

Ibi ni nabyo biri ku isonga y’ibicuruzwa byoherezwa hanze y’iki gihugu, muri rusange byose bikaba bibarirwa agaciro ka miliyari zirenga 11.08 z’amadorali y’Amerika.