Perezida Kagame ni umwe mu batangiza inama y’ibihugu bikize ku isi n’Afurika “G20 CwA”

0
83
Perezida Kagame w'u Rwanda ari kumwe na Shanseliye w'Ubudage Angeka Merkel

I Berlin mu murwa mukuru w’Ubudage, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ni umwe mu bakuru b’ibihugu bavuga ijambo rifungura inama y’ihuriro ry’ibihugu bikize ku isi n’ibyo ku mugabane w’Afurika (mucyo bise G20 Compact with Africa).

Ni ihuriro rigamije kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu bikize ku isi ndetse n’ibikiri mu nzira y’amajyambere cyane cyane ibyo muri Afurika n’u Rwanda rurimo.

Ibihugu byibumbiye muri G20 bikaba bifite umugambi wo gushora imari muri Afurika ku buryo bwisumbuyeho babinyujije mu bikorera ku giti cyabo.

Ni umugambi watangijwe na leta y’u Budage ku bufatanye n’ibigo, amasosiye ndetse n’akompanyi by’ubucuruzi bikomoka mu Budage.

Ikindi ni uko muri uyu mwaka igihugu cy’u Budage aricyo gikuriye iyi mishinga mu bihugu bikize ku isi (G20) mu gihe mu bihugu by’Afurika iyi mishinga ikuriwe n’Afurika Yepfo.

By’umwahariko imishinga itegerejwe gushorwamo imari yiganje cyane mu bikorwaremezo nk’ingufu, imihanda isanzwe n’iya gariyamoshi, ubuhinzi ndetse no guteza imbere inganda.