Perezida Kagame na Museveni barahurira i Luanda muri Angola kuri uyu wa gatanu

0
382
Perezida Kagame na Museveni bategerejwe i Luanda muri Angola

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni barahurira I Luanda mu murwa mukuru wa Angola kuri uyu wa gatanu, mu nama batumiwemo na João Lourenço, perezida wa Angola.

Amakuru agera kuri HOSE.RW avuga ko Perezida Kagame na Museveni baza kugirana ibiganiro byihariye bigamije gukemura ibibazo bya politiki bimaze iminsi bishyamiranyije ibihugu byombi.

Ni ibiganiro ngo biza kwibanda cyane ku mutekano ndetse n’ubucuruzi.

U Rwanda na Uganda bimaze iminsi bitavugarumwe.

Kuva mu 2017 umwuka mubi hagati y’ibi bihugu byombi watangiye gututumba, bigira ingaruka ku bucuruzi buhuza ibi bihugu byombi, ndetse binahungabanya n’urujya n’uruza rw’abantu bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.

Mu kwezi kwa 2 muri uyu mwaka wa 2019, nibwo Leta y’u Rwanda yafunze umupaka wa Gatuna bitunguranye, ivuga ko ari ku mpamvu z’imirimo yo kuwuvugurura no kuwubakaho gahunda ya One Stop Border Post igamije guhuza za gasutamo z’ibihugu byombi.

Uganda yavuze ko ari icyemezo cya politiki cyo kunaniza ubucuruzi bwayo mu Rwanda.

Ubucuruzi bwa Uganda nibwo bwabigendeyemo cyane, kuko iki gihugu cyari gisanzwe cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa byinshi kurusha ibyo u Rwanda rwoherezayo.

Imibare yerekana ko mu mwaka ushize wa 2018 ngo Uganda yohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 240 z’amadorali y’Amerika, mu gihe u Rwanda ngo narwo rwari rwohereje muri Uganda ibibarirwa agaciro ka miliyoni 27 z’amadorali y’Amerika.