Perezida Kagame na Lungu wa Zambia batangije ishami rya SDGs ryo mu majyepfo y’Afurika

0
229
Perezida Kagame na mugenzi wa Zambia batangije ishami ry'ikigo cya SGDs cyo mu majyepfo y'Afurika

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yemeza ko guverinoma z’ibihugu zigomba gukorana bya hafi n’ibigo by’abikorera ndetse n’imiryango ya sosiyete sivile mu gushyira mu bikorwa intego za loni z’iterambere rirabye SDGs.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu ijambo umukuru w’u Rwanda, yagejeje ku bitabiriye imihango yo gufungura ku mugaragaro ishami ry’ikigo cya SDG Centre for Africa ryo mu karere k’Afurika y’amajyepfo, kuri uyu wa gatatu.

Ni umuhango wabereye I Lusaka mu murwa mukuru wa Zambia.

Witabiriwe n’abakuru b’ibihugu naza guverinoma batandukanye, bayobowe na Perezida wa Zambia, Edgar Lungu na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, unasanzwe unakuriye intebe y’ubutegetsi bukuru bwa SDGs Centre for Africa.

Perezida Kagame asobanura ko nyuma yo gufungura iri shami ryo mu karere k’Afurika y’amajyepfo ngo hazakurikiraho no gufungura andi mashami, ku ikubitiro hakazakurikiraho iryo muri Afurika y’iburengerazuba rizaba rifite ikicaro muri Liberia.

Aya mashami yose akaba afite intego yo gufasha leta na guverinoma z’ibihugu gushyira mu bikorwa intego za loni z’iterambere rirabye za SDGs.

Izi intego zizwi nka SDGs mu magambo ahinnye y’icyongereza, zivuga ko nibura mu mwaka wi 2030, ibihugu hafi ya byose byo ku isi byiganjemo iby’Afrika bizaba  bitakibarizwamo ibibazo bishingiye ku bukene.

Umuryango w’abibubye ukifuza ko guhera mu 2030 ngo ubu bukene bugomba kuba bwarabaye amateka, abanyafurika nabo bakihaza mu bukungu.