Perezida Kagame na Magufuli mu biganiro byo kunoza umubano w’ibihugu byo muri EAC

0
243
Perezida Kagame na Magufuli basanzwe bafitanye umubano mwiza. Ifoto: Yafotowe umwaka ushize

Kuri uyu wa kane tariki ya 07/03/2019 nibwo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yageze i Dar Es Salam muri Tanzania ku butumire bwa mugenzi we John Pombe Magufuli.

Kuri uyu mugoroba, nibwo biteganijwe ko aba bategetsi bombi baza kugirana ibiganiro byihariye biza kwibanda cyane ku mubano w’ibihugu byombi ndetse n’ingingo zirebana n’umugambi wo kwihuza hagati y’ibihugu byibumbiye mu muryango wa EAC.

Biteganijwe kandi ko bagomba no kugaruka ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’u Rwanda na Uganda, ibihugu byombi binahuriye muri uyu muryango wa EAC.

Abasesengura iby’ububanyi n’amahanga na dipolomasi mpuzamahanga bemeza ko uru ruzinduko rwa perezida Kagame muri Tanzania rugamije guca akarongo no gutanga ibisubizo ku bibazo bimaze iminsi bivugwa hagati ya Uganda n’u Rwanda.

Abavuga ibi, babishingira kuba Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzania asanzwe afitanye umubano mwiza n’ibihugu byombi yaba u Rwanda ndetse na Uganda.

Kuwa kabiri w’iki cyumweru nibwo Dr Richard Sezibera, minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane akaba ari n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru, asobanurira iby’ibibazo bivugwa hagati y’u Rwanda na Uganda.

Icyo gihe Minisitiri Sezibera yavuze ko hari ibicuruzwa by’u Rwanda byiganjemo amata n’amabuye y’agaciro ngo byafungiwe muri Uganda kandi ngo ubutegetsi bw’iki gihugu ntibusobanura neza impamvu bwafungiye inzira ibi bicuruzwa.

Ni ibirego ubutegetsi bwa Uganda bwamaganiye kure.

Hagiye gushira iby’umweru 2 umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunzwe byagateganyo ngo kubw’impamvu zo kubaka kuri uyu mupaka gahunda yo guhuza za gasutamo yiswe One Stop Border Post.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Richard Sezibera, asobanura ko kubera ibi bikorwa byo kubaka uyu mupaka ngo byatumye hafatwa umwanzuro wo kubuza imodoka ziremeye kunyura i Gatuna ngo ahubwo zigakoresha umupaka wa Kagitumba na Cyanika.

Iki gikorwa cyatangiye kugira ingaruka ku isoko ry’u Rwanda kuko ibicuruzwa byatangiye kuzamurirwa ibiciro cyane cyane ku bituruka muri Uganda ndetse n’ibituruka muri Kenya.

Ubusanzwe umupaka wa Gatuna wanyuragaho imodoka zibarirwa hagati ya 300 na 400 zikoreye ibicuruzwa byiganjemo ibiribwa, amabuye y’agaciro, ibyo kunywa bisembuye n’ibidasembuye, ibikoresho by’ubwubatsi ndetse n’ibindi bikoresho bikorerwa mu nganda.

Mu mwaka ushize, ngo u Rwanda rwatumije muri Uganda ibicuruzwa bibarirwa agaciro ka miliyoni 197 z’amadorali y’Amerika mu gihe u Rwanda narwo rwari rwohereje I Ubagande ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika.