Perezida Kagame w’u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 2 i Luanda muri Angola

0
174
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro na mugenzi we João Lourenço w'Angola. Ifoto: Urugwiro

Perezida Paul Kagame yageze i Luanda muri Angola kuri uyu wa gatatu mu ruzinduko rw’iminsi 2 agirira muri iki gihugu gikungahaye ku bucukuzi bya peteroli.

Yakiriwe na mugenzi we João Lourenço utegeka iki gihugu, ndetse bagirana ibiganiro byihariye bigamije kuzamura ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi.

Kuri uyu wa kane tariki ya 21/03/2019, nibwo biteganijwe ko ibiganiro byahuje Perezida Kagame na mugenzi we João Lourenço wa Angola biza kumenyeshwa abanyamakuru.

By’umwahariko biteganijwe ko nyuma y’uru ruzinduko rwa Perezida Kagame, U Rwanda na Angola ngo bizanoza umubano mu nzego zitandukanye ziganjemo ubwikorezi, umutekano, ubutabera, ikoranbuhanga, urujya n’uruza rw’abantu ndetse n’imiyoborere.

U Rwanda na Angola bisanzwe bifitanye umubano mwiza kuko hari amasezeno y’ubufatanye impande zombi zashyizeho umukono mu bihe bishize.

By’umahariko guverinoma z’ibihugu byombi mu mwaka ushize zasinyanye amasezerano agamije koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa hakoreshejwe inzira z’ikirere.

Aya masezerano afungura ikirere ku mpande z’ibihugu byombi ku ndege za RwandAir n’indi sosiyete ikora ingendo z’ikirere muri Angola.

Abanyarwanda kandi bemerewe gutemberera ku butaka bw’igihugu cya Angola ntacyangomba cy’inzira (visa) babanje gusabwa nkuko bigenda ku bindi bihugu.

Inkuru dukesha TNT