Perezida Kagame mu ruzinduko i Windhoek mu murwa mukuru wa Namibia

0
315
Perezida Kagame na mugenzi wa Namibia Gottfried Geingob. Ifoto: twitter

U Rwanda rukomeje inzira zo kunoza umubano mwiza n’ubutwererane n’ibihugu byo muri Afurika y’amajyepfo, byibumbiye mu muryango w’ubukungu wa SADC uhiriza hamwe ibihugu byo muri aka karere.

Kuri ubu, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda arabarizwa I Windhoek mu murwa mukuru wa Namibia, mu ruzinduko rw’iminsi 2 rugamije kunoza umubano mwiza hagati y’u Rwanda na Namibia ndetse n’ibindi bihugu bibarizwa mu muryango wa SADC.

Ibi byemezwa na Amb. Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, abinyujije ku rubuga rwe rwa twitter.

Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Namibia ruje rukurikira izi ngendo aherutse gukorera muri Zambia, Zimbabwe, Mozambique, Botswana, Angola na Madagascar.

Izi ngendo zose ngo zigamije gutsura umubano mwiza n’butwererane hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu byibumbiye mu muryango wa SADC.

Ni nyuma y’uko kandi inteko ishinga amategeko y’u Rwanda yemeje bidasubirwaho ishyirwaho ry’umuryango (Tripartite Free Trade Area – TFTA) uhuriza hamwe imiryango itatu y’ubucuruzi yo mu turere dutandukanye tw’Afurika ariyo COMESA, SADC na EAC.

Uyu muryango wa TFTA nutangira gukora, ngo uzafasha koroshya ubucuruzi bubarirwa agaciro ka miliyari 1,200 z’amadorali y’Amerika, mu bihugu by’Afurika bigera kuri 27, bibumbiye hamwe abaturage babarirwa kuri miliyoni 632.