Perezida Kagame mu bikorwa by’inteko rusange ya Loni iteranye ku nshuro ya 73

0
116
Perezida Kagame yatanze ikiganiro kigamije amahoro ku isi kuri uyu wa mbere, kimwe mu bigize inteko rusange ya Loni y'uyu mwaka wa 2018. Ifoto: Flickr ya Paul Kagame

Kuri uyu wa kabiri I New York muri leta zunze ubumwe z’Amerika ku kicaro gikuru cy’umuryango w’abibubye hategerejwe ibiganiro mpaka by’abakuru b’ibihugu naza guverinoma, ibiganiro biza no kwitabirwa na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Ibi biganiro ni bimwe mu bikorwa bigize intego rusange ya 73 y’umuryango w’abibubye y’uyu mwaka wa 2018.

Ni ibiganiro bikuriye ibindi bimaze iminsi by’umwahariko ibyinshi muribyo bikaba byaranitabiriwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda harimo n’icyabaye kuri uyu wa mbere kigamije amahoro cyitiriwe Nelson Mandela.

Byose bikaba bifitanye isano n’iyi nteko rusange y’umuryango w’abibubye y’uyu mwaka.

Perezida Kagame kandi yabanje kugirana ibiganiro byihariye n’abategetsi bakomeye barimo umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Gutierrez, komiseri mukuru w’umuryango w’ubumwe bw’uburayi Jean-Claude Juncker, Minisitiri w’intebe wa Armenia Nikol Pashinyan, ndetse n’umutegetsi mukuru wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani.

Umukuru w’igihugu kandi yagiranye ibiganiro byihariye n’umushoramari ukomeye Jack Ma ndetse n’abayobozi bakuru muri sosiyete ye Alibaba Group.