Perezida Kagame asobanura ko gahunda yo kwihuza ku ibihugu by’Afurika iri mu nzira nziza

0
59
Perezida Kagame yafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe n'abagize gahunda ya Eisenhower Fellowships

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko gahunda yo kwihuza ku mugabane w’Afurika ikomeje kugendera mu nzira nziza ndetse ngo nubwo isa nk’iyatangiye itinze ngo iratanga icyizero ko uyu mugabo ujyiye kubyungukiramo.

Avuga ko gahunda yo kwihuza ku ibihugu by’Afurika ngo bifite inyungu kuri buri gihugu ubwacyo, kurusha uko byakunze gukorwa mu myaka yashize ngo aho buri gihugu wasanga ari nyamwigendaho.

Umukuru w’igihugu yavuze ibi, ubwo yasubizaga ikibazo cyagarukaga ku masezerano ya AfCFTA agamije gushyiraho isoko rimwe muri Afurika, cyari cyibajijwe n’umwe mu bitabiriye inama ya gahunda Eisenhower Fellowships program.

Ni inama yateraniye I Kigali ku nshuro yayo ya mbere mu karere k’Afurika, kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/06/2019.   

Yahurije hamwe abanyamuryango barenga 200 ba Eisenhower Fellowships.

Ni gahunda yatangijwe mu 1953 na bwana Dwight Eisenhower wabaye perezida wa 34 wa leta zunze ubumwe z’Amerika.

Eisenhower Fellowships ifite intego yo gushishikariza abategetsi batandukanye bo ku isi, kwibuka inshingano zabo zo guteza imbere rubanda mu bukungu n’imibereho myiza, nkuko byemezwa n’amakuru agaragara ku rubuga rw’uyu muryango.

By’umwahariko muri uyu mwaka, intego y’ibiganiro byabereye I Kigali, bigamije kugaruka ku hazaza h’umugabane w’Afurika hashingiye kuri gahunda yo kwihuza ku ibihugu bibarizwa kuri uyu mugabane.

Ni ibiganiro bibaye nyuma y’uko byemejwe ko mu kwezi kwa 7 muri uyu mwaka wa 2019, aribwo isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu by’Afurika (AfCFTA) rigomba gutangizwa ku mugaragaro ntayandi mananiza.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano