Perezida Kagame arasaba ubufatanye bw’Afurika mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

0
95
Ifoto: Urugwiro

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yagaragaje ko amasezerano aherutse gushyirirwaho umukono I Kigali n’abakuru b’ibihugu by’Afurika ngo akwiye kwifashishwa mu ku kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

Asobanura ko amasezerano ashyiraho isoko rimwe ku mugabane w’Afurika ngo ari amahirwe yo kongera uruhare rw’abayobozi ba Afurika mu rugamba rwo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ku Isi.

Kubirebana n’ibyo koroshya ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibyabo nabwo Perezida Kagame asanga hakwiye no kubaho ubufatanye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ngo kuko ntamipaka bigira.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama igamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari binyuze mu rusobe rw’ibinyabuzima.

Inama igomba gutirwamo imyanzuro igamije kongera kwibutsa abanyafurika kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nk’inkingi ikomeye mu bukungu bw’Afurika cyane ko bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubukerarugendo.