Perezida Kagame arahamagarira ibihugu by’Afurika kwimika ikoranabuhanga rigezweho

0
109
Perezida Kagame kagaye yahaye umwanya w'ubuyobozi bw'umuryango w'Afurika yunze ubumwe mugenzi we uyobora Misiri Abdul Fattah Al-Sisi

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda arahamagarira ibihugu by’Afurika byose kwiyunga ku bindi bihugu binyamuryango bya Smart Africa mu rwego rwo kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo kwimakaza ikoranabuhanga muri Afurika.

Umukuru w’u Rwanda yagaragaje ko umuryango Smart Africa usanzwe ukorana na banki y’isi, kimisiyo y’Afurika ishinzwe ubukungu ndetse n’umuryango w’Afurika yunze ubumwe mu gashami kawo gashinzwe ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga.

Ubu bufatanye ngo bukaba bwakwihutisha ikoranabuhanga mu bikorwa bihuza ubutegetsi n’abaturage ndetse n’ibiteza imbere ubucuruzi bukorwa bwisunze ikoranabuhanga.

Ibi yabigaragaje ubwo yagezagajaga ijambo ku bitabiriye ibiganiro bigamije guhindura Afurika hakoreshejwe ikoranabuhanga, kimwe mu biganiro byari bigize umunsi wa nyuma w’inteko rusange ya 32 y’abakuru b’ibihugu naza guverinoma by’Afurika yunze ubumwe.

Perezida Kagame wari umaze umwaka ayobora umuryango w’Afurika Yunze ubumwe yahaye inkoni y’ubu butegetsi bwana Abdul Fattah Al-Sisi wa Misiri, nawe ugomba kuyobora uyu muryango kugeza mu 2020 akazasimburwa na Cyril Ramaphosa w’Afurika Yepfo.

Muri iyi manda ya Perezida Kagame mu mwaka ushize, hakozwe amateka kuko nibwo ibihugu 9 bibarizwa mu muryango w’Afurika yunze ubumwe byashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rimwe anoroshya ubucuruzi kuri uyu mugabane (AfCFTA).