Perezida Kagame arabarizwa muri Centrafrique mu ruzinduko rw’umunsi umwe

0
175
Perezida Kagame yasuye Centrafrique yakirwa na perezida w'iki gihugu ari Faustin Archange Touadera. Ifoto: File

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yageze mu murwa mukuru wa Centrafrique mu ruzinduko rw’umunsi umwe agomba kugirira muri iki gihugu, ku butumire bwa mugenzi we Faustin Archange Touadera.

Urubuga rwa twitter rwa radio na televiziyo by’igihugu (RBA) rwanditse ko Perezida Kagame ari ubwa mbere asuye iki gihugu kuva mu 2016, ubwo Perezida Touadéra yatorerwaga gutegeka repubulika ya Centrafrique.

Abakuru b’ibihugu byombi ngo baragirana ibiganiro ndetse banasinyane amasezerano y’ubufatanye mubya gisilikare, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri peteroli.

Harasinywa kandi n’amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi ndetse ngo hagomba no gushyirwaho komisiyo yihariye ihuriweho n’ibihugu byombi, ishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano yose.

Perezida Kagame kandi araza kwitabira n’umuhango aza kwambikwamo umudari w’icyubahiro wiswe “Grand Croix de la Reconnaissance”.

U Rwanda na Centrafriquebisanzwe bifitanye umubano mwiza mu byiciro bitandukanye.

By’umwahariko u Rwanda ruza ku mwanya wa mbere mu kugira abasilikare n’abapolisi benshi bari mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique kuko hari abasilikare b’u Rwanda 1,370 n’abapolisi 430.