Perezida Donald Trump agiye gufasha uruganda rw’abashinwa ZTE kugaruka mu bucuruzi

1
696
Uruganda rwa ZTE ruri mu nganda zikomeye mu bushinwa mu zikora ibikoresho by'ikoranabuhanga

Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko agiye kugarura uruganda rw’abashinwa rwitwa ZTE, rwari rumaze iminsi rwarafunzwe ruzira ibikorwa bitemewe by’ubucuruzi rwakoreraga mu bihugu bya Iran na Koreya ya ruguru.

Abinyijije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Donald Trump yavuze ko we, na mugenzi we w’ubushinwa Xi Jinping ngo bari gukora ibishoboka byose ngo uru ruganda rwongere rufungure imiryango mu bihe bidatinze.

Ni uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga byiganjemo amatelefoni ngendanwa n’ibifitanye isano nayo, rukaba rwarafunzwe mu kwezi kwa 3, kubera gucuruza ibicuruzwa bya kompanyi z’abanyamerika mu buryo butemewe n’amategeko mu gihe cy’imyaka 7.

Uru ruganda rwari rusanzwe rufite abakozi barenga 74,773 bose bakaba barahise babura akazi, ngo bikaba aribyo Perezida Donald Trump yahereyeho avuga ko uru ruganda rugomba kungera gufungura imiryango ngo aba bantu bose bakongera bakabona imirimo.

Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko iki gikorwa cya Donald Trump ngo ari ukuyobya uburari agamije kujijisha amahanga, nyuma y’intambara y’amagambo yari imaze iminsi ishyamiranyije leta y’Amerika n’ubushinwa.

Mu kwezi gushize kwa 4 muri uyu mwaka, Ubushinwa bwazamuye imisoro ku musaruro w’ingano n’ibifitanye isano nazo, bituruka muri Amerika bijya gucuruzwa mu Bushinwa.

Minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa yavuze ko guhera muri uko kwezi ngo amasaka n’ibifitanye isano nabyo byinjira muri iki gihugu biturutse muri Amerika ngo byose bigomba gucibwa imisoro ibarirwa hejuru ya 179%.

Ni nyuma y’uko kandi na Perezida Donald Trump wa leta zunze ubumwe z’Amerika nawe yari aherutse gutegeka ko ibicuruzwa bituruka mu bushinwa byinjira muri Amerika, ko byongererwa ibiciro bikagera kuri miliyari 100 z’amadorali y’Amerika nyuma y’uko kandi na mbere nabwo byari byazamuwe kuri miliyari 50 z’amadorali y’Amerika.

Ibi bikaba byari byabanjirijwe ni ko Ubushinwa nabwo buherutse kuzamura imisoro ku bicuruzwa birenga 128 bituruka muri Amerika, byiganjemo ingurube n’imivinyo, ku kigero cya 25% nyuma y’aho n’Amerika nayo yari yabanje kuzamura imisoro y’ibicuruzwa bituruka mu Bushinwa bigizwe n’ibikoresho byo kubaka n’ibyuma bikozwe muri Aluminiyumu.

Umuvugizi wa minisiteri y’ubucuruzi mu Bushinwa, bwana Gao Feng yabwiye BBC ko ntabwoba bafite bwo guhangana n’Amerika muri iyi ntambara y’ubucuruzi, ikomeje guhindura isura hagati y’ibi bihugu byombi.

Ku ruhande rwa Leta y’Amerika nayo yakunze kuvuga ko ibi bikorwa mu rwego rw’inyungu z’ubukungu bw’igihugu kandi ko ntarundi rwango ruri hagati y’ibi bihugu mubya dipolomasi.

Sangiza

1 igitekerezo

Comments are closed.