Perezida D. Trump yongeye kubura intambara y’ubucuruzi ibashyamiranyije n’Ubushinwa

0
85
Perezida Donald Trump w'Amerika ari kumwe n'uw'Ubushinwa Xi Jinping mu biganiro biherutse kubahuza. Ifoto: BBC

Perezida wa leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump arashinja Ubushinwa kwica amasezerano yari yemejwe n’ibihugu byombi agamije guhosha intambara y’ubucuruzi imaze iminsi ishyamiranyije Ubushinwa na USA.

Urubuga rwa BBC rwanditse ko Perezida Trump yatangaje aya magambo ashinjwa ubushinwa kurenga ku masezerano, mu gihe kuri uyu wa kane hari ibindi biganiro bigomba kubera muri Amerika byiga kuri iki kibazo.

Ni ibiganiro bigiye kuba mu gihe n’ibindi byabanje byagaraje intege nke mu gukemura ibibazo by’ubucuruzi bimaze iminsi kiri hagati y’ibi bihugu byombi bikize cyane kurusha ibindi ku isi.

Impande zombi zimaze gushyiraho amategeko yongera imisoro ibarirwa muri za miliyaridi z’amadorali y’Amerika ku bicuruzwa bituruka mu gihugu kimwe byinjira mu kindi.

Ni ibintu bimaze kugira ingaruka mbi ku bacuruzi bikorera ku giti cyabo ndetse n’abaturage babarizwa muri ibi bihugu byombi.   

Abasesenguzi muby’ubukungu kandi bemeza ko iyi ntambara y’ubucuruzi iri hagati ya leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa, ngo imaze kugira ingaruka ku bukungu bw’isi yose muri rusange.

Amasoko y’imari n’imigabane yarahungabanye ndetse n’isoko mpuzamahanga ry’ivunjisha rigahindaguruka mu buryo budanzwe.