Paul Pogba mu nzira zerekeza i Paris, i Barcelona n’ i Madrid

0
745
Paul Pogba ntabwo amerewe neza muri Manchester United

Paul Pogba mufaransa ukinira ikipe ya Manchester United yo mu gihugu cy’u Bwongereza, ntiyishimiye uko afashwe muri iyi kipe cyane ko arebana ayingwe n’umutoza we Mourihno ndetse akaba anaherutse gushyirwa ku rutonde rw’abakinnyi bagomba kugurishwa.

Nkuko bigaragara mu binyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cy’u Bwongereza, biratangaza ko ushinzwe kureberera inyungu za Paul Pogba ndetse akaba n’umujyanama we, umutariyani Raiola yavuze ko yifuza kumuvana I Manchester vuba bishoboka.

Umubano wa Manchester United na Pogba ntuhagaze neza ndetse n’umujyanama we Raiola, cyane ko adacana uwaka n’umutoza w’iyi kipe Jose Mourinho.

Ntagicana umaka na Jose Mourinho muri iyi minsi

Ikinyamakuru Dailymail cyandikirwa mu Bwongereza cyatangaje ko uretse, ikipe ya PSG iri muzihabwa amahirwe yo kwegukana uyu musore w’imwaka 25, na Barcelona na Real Madrid zicanye ku maso ku buryo mu gihe ataba agiye I Paris yakwerekezayo.

Pogba aramutse agiye muri PSG yakwiyongera mu bihanganjye birimo Mbappe Neymar na Cavan

Paul Pogba yaje aguzwe akayabo ava muri Juventus agarutse I Manchester, ubu n’umwe mu bakinnyi bahabwa agatubutse ku isi, ikindi cyagarutsweho ngo ni uko na Manchester City ishobora kwegukana uyu musore.

Na Manchester City ishobora ku mwegukana ibiganiro bigenze neza