Pariki y’Akagera igiye kugura izindi nyamanswa mu mahanga ndetse inongere ibikorwaremezo

1
168
Pariki y'Akagera ikunze kuragwamo n'inyamaswa zitandukanye ziganjemo Isha, Inyemera n'izindi. Ifoto: TNT

Ubuyobozi bwa pariki y’Akagera buravuga ko muri uyu mwaka  wa 2019 ngo bufite intego yo gukurura abakerarugendo ku bwinshi kurusha uko byakozwe mu myaka yashize.

Sarah Hall ushinzwe ubukerarugendo n’iyamamazabikorwa muri iyi pariki, yabwiye The newtimes ko muri uyu mwaka bagomba kwagura ibikorwa byabo, bongera inyamaswa zikurura abakerarugendo ndetse bakanongera ibikorwaremezo muri iyi pariki.

Sarah avuga ko bagiye kongera gutumize izindi nkura zigera kuri 5 ku mugabane w’u Burayi, zikazaza ziyongera kuzindi 9 ziherutse gutumizwa muri Afurika Yepfo ndetse n’intare zigera kuri 7 zari zabanje kugurwa muri Afurika.

Ikindi ni uko ubuyobozi bw’iyi pariki bwemeza ko muri uyu mwaka bugomba gufungura ihoteli nshya y’inyenyeri eshanu ndetse bukanamurike andi macumbi mashya yavuguruwe y’Akagera Game Lodge.

Ni mu gihe imibare yererekana ko iyi pariki yinjije akayabo k’amafaranga mu mwaka ushize wa 2018, kurusha ayari yinjiye mu mwaka wari wabanje wa 2017.

Abakerarugendo barenga ibihumbi 40 ngo nibo basuye iyi pariki ndetse basiga mu isanduku yayo amadovize arenga miliyoni 2 z’amadorali y’Amerika.

Ugereranyije n’ayari yinjiye mu mwaka wa 2017 ngo hiyongereyeho abarirwa kuri 20%.

Ubuyobozi bwa pariki y’Akagera busobanura ko abakerarugendo basura iyi pariki bakomeje kwiyongera kuva ubwo iyi pariki yeguriwe umuryango utegamiye kuri leta witwa African Parks usanzwe ufite ubunararibonye buhambaye bwo kubungabunga amapariki.

Uyu muryango usanzwe ugenzura amapariki arenga 10 abarizwa mu bihugu 7 by’Afurika.

1 igitekerezo

Comments are closed.