Pariki ya Gishwati – Mukura yashyikirijwe RDB, igiye gutangira kwakira abakerarugendo

0
132
Belise Kaliza ukuriye ubukererugendo muri RDB na Vincent Biruta minisitiri w'ibidukikije mu muhango wo guhererekanya Pariki ya Gishwati Mukura. Ifoto: KT Press

Mu bihe bidatinze Pariki ya Gishwati na Mukura iraba yatangiye kwakira abakerarugendo bayisura nkuko izindi pariki zisanzwe zisurwa, kuko yamaze kugera mu maboko y’ikigo cy’u Rwanda gitsura amajyambere (RDB).

Kuri uyu wa kabiri, nibwo habaye umuhango wo guhererekanya ububasha hagati minisiteri y’ibidukikije (yari isanzwe iyigenzura) ikayishyira mu maboko ya RDB.

Ni pariki iherereye mu misozi y’uturere twa Ngororero na Rutsiro mu ntara y’iburengerazuba bw’igihugu, ikaba igiye kuba iya kane muri pariki z’igihugu.

Belise Kariza ukuriye ubukererugendo muri RDB, asobanura ko iyi pariki ya Gishwati na Mukura ngo bayitezeho kwinjiza amadovise mu isanduku ya leta, akaza yiyongera kuyandi asanzwe yinjizwa n’izindi pariki 3 arizo Akagera, Nyungwe na pariki y’ibirunga.

Gishwati na Mukuru byahoze ari amashyamba kimeza akungahaye ku binyabuzima bitandukanye ariko nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yaje kwangizwa bikomeye na barushimusi ndetse n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro batemewe n’amategeko.

Mu 2014, banki y’isi yahaye u Rwanda miliyoni zirenga $9.5 (Abarirwa muri miliyari 7 z’amanyarwanda) zo kongera kubugabunga aya mashyamba ya Gishwati na Mukura ngo yongere asubirane umwimerere wayo ndetse anahinduke pariki y’igihugu.

Mu 2016 nibwo abashingamategeko bemeje itegeko rihundura aya mashyamba pariki imwe y’igihugu ngo igomba kujya yakira abakerarugendo.

Ni mu gihe muri gahunda za guverinoma y’u Rwanda mu myaka 7 iri imbere, harimo gahunda ivuga ko u Rwanda rugomba kuva kuri millioni 404 z’amadolari y’Amerika rukagera kuri millioni zirenga 800 aturuka mu bukerarugendo.