Papa Urbain yatangije intambara ku munsi nk’uyu mu 1095

0
201
Igishushanyo cyitiriwe Papa Urbai

Ku itariki ya 27/11/1095, nibwo Papa Urban II, yavuze ijambo ryateje intambara hagati y’abakirisitu bo ku mugabane w’u Burayi n’abayisilamu bo muri Aziya barwanira ubutaka butagatifu bwa Yeluzalemu, ahagana mu kinyejana cya 11.

Uyu Papa Urbain ubusanzwe amazina ye bwite ni Odo wa Lagery. Yavutse ahagana mu 1042. Yahoze ari icyegera cya Papa Geregori VII. Nkuko Geregori yabigenje, Urbain nawe yabashije gukora amavugurura atandukanye mu dini Katolika.

Uyu Urbain yagaragaye nk’umuntu w’umuhanga mubijyanye n’ibwirizabutumwa, biza gutuma bamugira umu-Papa mu mwaka wa 1088.

Mu mpera z’ikinyejana cya 11, ubutaka butagatifu (mu burasirazuba bwo hagati bw’iki gihe) hatangiye kuba isibaniro ryo kwigisha ibitekerezo bya gikirisito kandi hakazamo n’ubushyamirane bukomeye.

Kuva mu kinyejana cya 6, abakirirsitu bagiye bakora ingendo nyinshi bashaka gusura aho idini rya Gikirisitu ryavukiye, ariko aho abanya-Turukiya bafatiye ubutegetsi bwa Yeruzalemu, abakirisitu barakumiriwe gukomeza gusura Umurwa Mutagatifu – Yeluzalemu.

Igihe abanya-Turkiya bari batangiye gutera ubwoba ko bazatera Ubwami bwa Byzantine (Agace kiyomoye ku bwami bwaba Roma) bagafata umurwa mukuru Constantinople, Umwami w’abami wa Byzantine Alexius I yitabaje Papa Urbain ngo aze amurwaneho.

Iyi akaba Atari inshuro ya mbere ariko ikaya yari ibaye impamvu nyayo kuri Papa Urbain. Papa Urbain washaka gukomeza ubutegetsi bwe ahuriza hamwe abakristu bose bo mu Burayi  ngo barwanire kubuhoza ubutaka butagatifu bwari bwarigaruriwe n’abanyaturkiya.

Aba banya-Turikiya ngo babarizwaga mu idini ya Islam.

Mu nama yabereye ahitwa Clermont, mu Bufaransa, aho abigishabutumwa n’abandi banyacyubahiro bahuriye, Papa Urbain yahavugiye ijambo ryashishikarizaga abanyaburayi gufasha abandi bo mu Burasizuba bwo hagati kuba bagaruza ubutaka butagatifu.

Papa Urbain yasabye ko hagomba gukorwa urugendo rwo kurwanya Abayisiramu bise ‘Crusade’. Ababashije kwitabira bari hagati y’ibihumbi 60,000 na 100,000.

Papa Urbain yitabye Imana muw’i 1099 mu byumweru 2 Yeruzalemu iguye, ariko nanone ntiyigeze amenya intsinzi y’abakirisitu yasakaye mu Burayi.

Ni imwe mu ntambara 7 zabaye mu giye k’ibinyejana 2 ziswe Crusade. Iyi ntambara ikaba igifite ibisigisigi muri iyi minsi. Papa Urbai akaba yaragizwe umutagatifu mu mwaka 1881.

Sangiza