Nyaruguru: Igikoma cyasimbuye ibiryo muri gahunda ya kugaburira abana ku mashuri

1
984
Isafuriya itetsemo amazi agomba gukorwamo igikoma gihabwa abanyeshuri mu mwanya w'ibiryo mu ishuri rimwe ry'i Nyaruguru

Itsinda rya MINEDUC ririgukora ubugenzuzi mu kwita ku ireme ry’uburezi mu karere ka Nyaruguru banenze bikomeye bimwe mu bigo by’amashuri muri aka karere byafashe umwanzuro wo guha abana igikoma mu mwanya w’amafunguro ya saa sita.

Muhire Casien uyoboye itsinda yabwiye abayobozi b’aya mashuri ko adashobora kwizera ireme ry’uburezi baha umwana wishwe n’inzara mu ishuri ngo kuko igikoma bahabwa ntacyo cyabafasha mu buryo bwo kubarinda inzara.

Yagize ati: ”Sinumva ukuntu mwafashe icyemezo cyo guha umwana igikoma mu mwanya w’amafunguro. Ubuse mwavuga ko mwabagaburiye? murabizi iyo umuntu anyweye icyo gikoma ahita ashaka kujya kwihagarika arinako atakaza umwanya wo kwiga kandi nta kanya kimara mu gifu cy’umwana! Mwarabahemukiye rwose”.

Itsinda rya MINEDUC riri kujyenzura Ireme ry’uburezi mu karere ka Nyaruguru

Iki kibazo kiravugwa muri amwe mu mashuri yasuwe n’iri tsinda ariyo GS Musebeya na GS Masiga biherereye mu murenge wa Runyombyi.

Abayobozi b’aya mashuri nabo bemera ko ari ikibazo. Basobanuriye intumwa za MINEDUC ko bafashe uyu mwanzuro kubera amikora make n’imyumvire y’ababyeyi b’abana ikiri hasi.

Uyu mukozi yemeza ko ategereza amasaha akegera agateka igikoma cy’abanyeshuri kuko ngo ntabyo kurya ikigo gifite

Umuyobozi wa G.S Masiga, Padiri Sekabibi Faustin yasobanuye ko iki cyemezo bagifashe barikumwe n’inzego z’ibanze ngo ariko nawe aziko kidatanga umusaruro.

Yagize ati: ”Urabona ababyeyi bino, aha ntibarumva neza inshingano bafite ku myigire y’abana babo. Tubasaba gutanga amafaranga yo kubagaburira ukabona batabyumva ndetse ntibatinya no kwitwaza ko kwiga ari Ubuntu.  Rero twabuze uko tubigenza dufata umwanzuro wo kubaha igikoma dufitiye ubushobozi”.

Abbé Sekabibi Faustin uyobora GS Masiga banywa igikoma mu mwanya w’amafunguro

Ibi Sekabibi avuga abisangiye na mugenzi we Niyibizi Innocent ukuriye GS Musebeya nayo iha abana igikoma aho kubaha amafunguro ya saa sita.

Bagabura igikoma mu isuku idahagije kuri GS Musebeya

Ibisobanuro byatanzwe n’aba bayobozi b’amashuri bombi nti byanyuze ntagato Itsinda rya Mineduc ririgukora ubugenzuzi ku kwita ku ireme ry’uburezi mu karere ka Nyaruguru.

Izi ntumwa za minisiteri y’uburezi zabasabye ko bahindura ubu buryo mu gihe cyavuba gishoboka kugirango abana bafashwe kwiga neza.

Nubwo bimeze bitya ariko, birasaba imbaraga z’impande zose harimo n’ubuyobozi bw’ababyeyi n’inzego zibanze bisa naho bidakorana neza ari nayo ntandaro y’ibibazo by’imyigire idahwitse muri bimwe mu bigo byo mu karere ka Nyaruguru.

1 igitekerezo

Comments are closed.