Nyaruguru : Amashuri yigisha imyuga aranengwa kutagira ibikoresho bihagije

0
562

Abayobozi b’amashuri y’imyuga mu karere ka Nyaruguru babangamiwe bikomeye no gutanga ubumenye batagira  ibikoresho n’imfasha nyigisho zihagije.

Aba bavuga ko n’aho ibi bikoresho biri, usanga bimwe muri byo bidakora bitewe n’uko byafashwe nabi ariko ngo hari n’ibyo baba barahawe bidakora neza, bikababera imbogamizi yo kubibyaza umusaruro.

Nzamurambaho Girbert uyobora ishuri ry’imyuga mu murenge wa Kibeho rimwe muyasuwe n’itsinda rya Mineduc riri gukora ubugenzuzi ku ireme ry’uburezi muri aka karere.

Yavuze ko bigoye kwigisha umunyeshuri imyuga udafite ibikoresho bihagije byatuma yimenyereza uwo mwuga.

N’ubwo ibi bimeze bitya ariko, Nzamurambaho yakomeje avuga ko ibigo byigisha imyuga bifite imbogamizi nyinshi zirenze kubura ibikoresho, kuko ngo usanga n’abarimu bigisha abana muri ibi bigo nta bushobozi bafite bwo gutanga ibyo bazi.

Yagize ati: ”Urabona!!! Umwarimu dukoresha aha ngaha aba yarize imyuga ayizi neza. Ariko usanga benshi batazi uburyo bw’imyigishirize kuko baba batarigeze bigishwa uburyo bw’imyigishirize”.

Iki kibazo gihuriweho n’amashuri yose yigisha imyuga amaze gusurwa. Icyakora Muhire Cassien uhagarariye itsinda rya Mineduc riri gukora ubugenzuzi ku ireme ry’uburezi muri aka karere yasobanuye ko iki kibazo isanzwe ikizi.

Yagize ati: ”Mineduc irimo gutegura kaminuza yigisha abarimu gutanga ubumenyi bw’imyuga ku buryo nizeye ko vuba aha kizaba gitangiye. Ariko nanone abarezi ntibakwiye kwibagirwa inshingano zabo zo kwigisha bihatira gutanga ubumenyi mu rurimi rw’icyongereza kuko basa nabatabikora neza”.

Itsinda rya Mineduc riri gukora ubugenzuzi ku ireme ry’uburezi mu karere ka Nyaruguru rimaze gusura ibigo bigerakuri 4 byigisha imyuga.

Inama zihabwa ibi bigo ziribanda cyane kugukora imyuga ihamye abana batozwa kuyikunda no gukora imyitozo myinshi izabafasha gukomera mu mwuga cyane ko basa nabadohotse.