Nyabarongo yafatiwe ibyemezo, guverinoma igihe gutangira kuyivugurura vuba aha

0
2734
Umugezi wa Nyabarongo wakunze kuzura amazi agasakara mu muhanda bikagateza ibibazo mu ngendo zambukiranya iki kiraro. Ifoto: Igihe

Guverinoma y’u Rwanda igiye gushora akayabo k’amafaranga mu mushinga wagutse wo gutunganya igishanga gikikije umugezi wa Nyabarongo, nyuma y’uko bigaragaye ko uyu mugezi ukomeje guteza ibabazo bikomeye kubera kuzura ugafunga imihanda mikuru.

Ntabwo amafaranga azakoreshwa muri uyu mushinga yatangajwe, ariko ngo inyigo iri gukorwa ndetse ngo igomba kurangira vuba ku buryo mu mwaka utaha wa 2019 igishanga cya Nyabarongo kizaba cyatangiye kuvugururwa.

Ibi byemejwe na minisitiri w’intebe Edouard Ngirente mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, cyavugaga ku ngamba za guverinoma yafashe nyuma y’ibiza bimaze iminsi byibasiye ibice bitandukanye by’igihugu.

Bwana Ngirente yasobanuye ko ikibazo cy’ibiza gihangayikishije guverinoma y’u Rwanda ngo ndetse bamaze gushora amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 141 zakoreshejwe mu gusana ibyangijwe, miliyoni 200 zakoreshejwe mu gutanga ubufasha bw’ibanze ndetse na miliyoni 5 zakoreshejwe mu gufasha abantu babuze ababo.

Ibibazo by’ibiza bimaze iminsi biterwa n’imvura idasanzwe, bimaze kwangiza imihanda mikuru yo ku rwego rw’igihugu irenga 25, imihanda 44 ihuza uturere ndetse n’ibiraro 14 byose byangijwe n’iyi mvura imaze iminsi igwa.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano