Ntibisanzwe! Umusaza n’umukecuru bakabakaba imyaka 100 bakoze ubukwe i Gakenke – Amafoto

0
3842

Umusaza w’imyaka 90 y’amavuko  n’umukecuru w’imyaka 92 bo mu majyaruguru y’u Rwanda, mu karere ka Gakenke, mu murenge wa Ruhondo batunguye abantu ubwo  bakoraga ubukwe bwo mu za bukuru bagasezerana imbere y’Imana.

Uyu musaza n’uyu mukecuru basezeraniye muri kiliziya gatolika bose mu gihe cy’isezerano bari biyicariye ku tudebe kubera izabukuru n’imbaraga nkeya.

Bakoze ubukwe biyicariye kubera imbaraga nkeya z’umubiri

Abantu  hanze n’imbere mu rusengero bari batangariye ubu bukwe kuko byari ibintu bidasanzwe, gusa bose bavuze ko ari ibintu byiza imbere y’abantu ndetse n’Imana.

Sebuyage Ananias yavuze ko yishimye. Ati: “Mbyakiriye neza, nonese wowe iyo ureba aba bantu bose bari hano kubera jyewe urumva atari byiza bidashimishije.”

Bari bishimye ku maso

Umugore we Nyirabakire Helena nawe nyuma yo gusezerana yavuze ko yishimye. Ati: ”Ni umutima mwiza rwose ntacyo nabinengaho mbwiye umusaza wange akajambo  keza kuko dusezeranye dushaje”.

Nyirabakire Helena ku myaka irenga 90 yishimiye gukora ubukwe

Uyu muryango ubanye imyaka 63 bafitanye abana 8, abuzukuru 72 ndetse ndetse n’abuzukuruza 12.

Bizimana  Agustin  bucura mu bahungu b’uyu  muryango yavuze ko iki cyemezo bagifashe bitewe n’uko babonye uko umupagani yashyinguwe.

Ati: ”Kugirango bafate umwanzuro wo gusezerana bagiye gushyingura umuntu utari umukilisitu bareba ukuntu bamurundumuriye mu mva  nk’imbwa, bahita bafata umwanzuro wo gusezerana imbere y’Imana”.

Ntabwo bikunze kubaho ko abantu bafite imyaka nk’iyi basezerana imbere y’imana cyangwa imbere y’amategeko bikaba byabaye agashya mu Rwanda ndetse no mu karere.

Basezeranye imbere y’Imana bicaye ku gatebe kubera umunaniro
Bari bicaye mu misa yose