Ntibisanzwe! U Rwanda rugiye kungera kubona undi mukinnyi mu kiciro cya mbere i Burayi

1
3083
Bizimana Djihad yitwaye neza muri CHAN iheruka kubera muri Morocco. Aha ni ku kibuga cya Grand Stade de Tanger, Tanger Morocco Pic Sydney Mahlangu/BackpagePix

Djihad Bizimana, Umukinnyi wo hagati muri APR FC no mu ikipe y’igihugu Amavubi uherutse kwerekeje ku mugabane w’u Burayi, kugerageza amahirwe mu ikipe ya Waasland-Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, yamaze gustinda ibizamini by’ingenzi.

Aya makuru yemejwe n’ikipe ya APR FC asanzwe abarizwamo. Yifashishije urubuga rwa twitter rwayo maze ivuga ko Djihad Bizimana asigaje gukora ikizamini cy’ubuzima ngo nyuma yo gutsinda andi magerageza yose.

APR FC yagize itya: “Test yakorwaga n’umukinnyi wo hagati wa APR FC, Bizimana Djihad igeze kure harabura ikizamini cy’ubuzima gusa.”

APR FC yemeje aya makuru yifashishije urubuga rwayo rwa twitter

Bitewe n’uko igura n’igurisha ry’abakinnyi ryarangiye ku mugabane w’u Burayi, Bizimana Djihad aramutse atsinze igerageza, yazatangira gukinira iyi kipe mu marushanwa azwi na UEFA guhera mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka.

Bizimana w’imyaka 22 y’amavuko ari gukinira APR FC umwaka wa 3, dore ko yari aherutse gusinya andi masezerano y’imyaka ibiri nyuma y’indi ibiri yari asoje, bivuze ko yari agisigajemo undi mwaka umwe.

Bizimana Djihad ntatinya guhangana n’abakinnyi bafite uruhu rwera cyangwa abazungu. Ifoto: Interineti

Amakuru agera kuri Hose.rw avuga ko iyi kipe ya Waasland-Beveren yabengutswe Djihad Bizimana mu mikino ya shampiyona nyafurika ihuza amakipe y’ibihugu agizwe n’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2018) iheruka kubera muri Maroc.

Intumwa iyo kipe yari yohereje muri iryo rushanwa zabengutse Umunyarwanda Bizimana Djihad by’umwihariko mu mukino Amavubi yakinnye na Nigeria bakanganya 0-0, uyu mukinnyi wo hagati akaba ari na we watowe nk’uwitwaye neza kurusha abandi uwo munsi.

Ikibuga cy’ikipe Bizimana Djihadi ari gukoreramo igerageza

Ikipe ya Waasland-Beveren iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rwa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bubiligi, aho ifite amanota 35 mu mikino 30 imaze gukina, ikaba igiye kugerageza Bizimana Djihad ngo irebe ko yazayifasha kwigira imbere ku rutonde rwa shampiyona mu mwaka utaha w’imikino.

Ikipe ya Waasland-Sportkring-Beveren, Djihad agiye kwerekezamo yasoje imikino ya shampiyona iri ku mwaya wa 12, ubu ikaba iri guhatanira itike yo kuzahagararira ububiligi muri Europa League umwaka utaha.

Iyi kipe yashinzwe mu mwaka w’i 1936 imaze imyaka 3 mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi.

1 igitekerezo

  1. Waouuuuu congs muhungu wacu Djihad,you deserve it uritanga kdi ukora ibikurimo,tukwifurije guhirwa uzakomeze utere imbere ntacyo utakoreye APR fc turanagukunda cyane witegure ikirori cyo kugusezera ,uri ndasimburwa mu Mavubi mbese uri imfura cyane.Byumwihariko muri APR fc tuzagukumbura,ya ma shoots yawe,ishyaka,kwitanga,gushakisha intsinzi mu buryo bwose.uzahirwe nukuri.

Comments are closed.