Nta muturage uzongera gukoresha iminota irenza 30 atarabona ivuriro hafi ye: MINISANTE

0
82
Ivuriro rya Gikundamvura ryafunguwe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere n'abayobozi batandukanye barimo na minisitiri w'ubuzima Dr Diane Gashumba. Ifoto: MINISANTE

Mu bihe bidatinze, abanyarwanda bose ntabwo bazongera gukora urugendo rw’iminota irenze 30 ngo bagere ku ivuriro cyangwa ikigo nderabuzima, mu gihe cyose bakeneye ibikorwa na serivise z’ubuzima bitandukanye.

Iyi akaba ariyo ntego nyamukuru y’umushinga wiswe ICYUZUZO wa minisiteri y’ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa bayo aribo Society for Family Health (SFH Rwanda) n’ikigo mpuzamahanga cyita ku buzima ABBOTT.

By’umwahariko, kuri uyu wa mbere tariki ya 09/09/2019, nibwo hatashywe ku mugaragaro ivuriro ry’ibanze (Poste de Santé) mu mudugudu wa Kazabagarura, Akagari ka Gikundamvura, Umurenge wa Ruhuha, mu Karere ka Bugesera.  

Minisitiri w’ubuzima n’abandi bayobozi bafungura ku mugaragaro ivuriro mu Bugesera. Ifoto: MINISANTE

Ni ivuriro rimwe mu mavuriro umunani yubatswe yunganira ayari asanzweho muri uyu mushinga wiswe “ICYUZUZO”.

Uyu mushinga urareba cyane abatuye mu bice by’icyaro cyane ko umubare munini w’abanyarwanda ari abatuye mu bice by’icyaro kuko babarirwa kuri 83% nkuko byemezwa na minisiteri y’ubuzima.

Dr Diane Gashumba, Minisitiri w’Ubuzima yagize ati: “Umushinga w’Icyuzuzo uzafasha u Rwanda gukemura ikibazo cy’abanyarwanda batuye mu bice by’icyaro bagera ku mavuriro bibagoye bikanatuma rimwe na rimwe batinda kwivuza iyo barwaye”.

Sosiyete mpuzamahanga yita ku buzima Abbott niyo mufatanyabikorwa mu kubaka amavuriro 8 mu gice cy’imbanzirizamushinga mu karere ka Bugesera.

Ane muri aya mavuriro 8 afite serivisi zo kubyaza (maternity wards) andi ane yo yegereye ibigo nderabuzima bishobora kubyaza.

Ku rundi ruhande ariko yanahawe ibikoresho by’ibanze bishobora gutuma umubyeyi uri ku nda ashobora kuhabyarira igihe bibaye ngombwa.

Minisitiri w’Ubuzima yakomeje agira ati: “Nyuma y’iyi mbanzirizamushinga, turateganya gukwiza aya mavuriro mu gihugu hose, bityo igihugu kigire abaturage bafite ubuzima buzira umuze kandi bashoboye kugikorera no kugiteza imbere.”

Uruhare rw’abafatanyabikorwa

Umuryango SFH Rwanda hamwe na ABBOTT batanze amahugurwa azafasha abazakorera muri aya mavuriro, mu kubongerera ubumenyi mu bijyanye no gutegura ingengo y’imari no gucunga umutungo cyane cyane uw’ibikoresho by’ivuriro (inventory management).

Ibi ngo nibyo bizafasha aya mavuriro gutanga serivisi mu gihe kirambye nkuko byemezwa n’abakuriye uyu mushinga w’ICYUZUZO.

Minisitiri w’ubuzima aganira n’umwe mu bafatanyabikorwa bishimira uyu mushinga wo kwegereza abaturage ibikorwa by’ubuzima. Ifoto: MINISANTE

Umuyobozi wa ABBOTT wungirije ushinzwe imikoranire n’abagenerwabikorwa Madamu Jenna Daughtery yagize ati: “Mu mushinga w’ICYUZUZO, intego yacu ni ukubaka aya mavuriro bityo tugafasha abatuye mu Rwanda bose kubona serivisi z’ubuvuzi hafi y’aho batuye, tukanagira uruhare mu kurengera ubuzima bwabo kandi bitabasabye gutanga ikiguzi kibaremereye.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati: “Aya mavuriro yambere twubatse, azadufasha kugaragaza ko uyu mushinga ukenewe bityo tuwagure tuwugeze no hose tw’u Rwanda.”

Minisiteri y’ubuzima yemeza ko uyu mushinga w’ICYUZUZO ari igisubizo ku baturage kuko aya mavuriro ngo azajya atanga serivisi z’ibanze zirimo isuzuma ry’ubuzima rigomba gukorwa buri mwaka (annual health check-up).

Ikindi ngo aya mavuriro azajya atanga serivise zo gusuzuma indwara zandura, gusuzuma abagore batwite ndetse no kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana muri rusange, gusuzuma no gukurikirana indwara zitandura nka diabetes.

Izi serivisi zose buri munyarwanda ngo azajya abasha kuzigeraho bimusabye gukora urugendo rutagera ku minota 30 avuye aho atuye aho ariho hose mu Rwanda. 

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano