Nta munyeshuri uzongera kwirukanirwa amafaranga: Munyakazi

0
1032

Miniteri y’Uburezi MINEDUC yongeye kwihanangiriza abayobozi b’ibigo by’amashuri birukana abanyeshuri bananiwe kwishyura amafaranga azwi nk’agahimbazamutsyi.

Dr Isaac Munyakazi yagize ati: “Nongere mbisubiremo kandi byumvikane neza, nta mwana n’umwe wemerewe kwirukanwa bigaragara ko ari muri cya cyiciro cy’abadashoboye, n’ababikora twabahaye amabwiriza ko kizira kuvutsa umwana kwiga.”

Uyu munyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuyeyavuze yavuze ibi ubwo yari mu kiganiro ‘Kubaza Bitera Kumenya’ cya RBA cyatambutse kuri iki Cyumweru.

Ni nyuma yaho umuturage yahamagaye asaba Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi kumubwira niba kwiga mu mashuri abanza ari ubuntu nkuko bivugwa.

Uyu muturage yavugaga ko usanga hari abanyeshuri birukanwa kuko babuze agahimbazamutsyi ka mwarimu kandi ngo leta ikunze kuvuga ko kwiga ari ubuntu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye ntiyahakanye ko agahimbazamutsyi ka mwarimu katemewe ariko ngo mu gihe ibigo byumvikanyeho n’ababyeyi bakemera gufasha mwarimu.

Icyakora nano ngo hagomba kubaho ubushishozi bwimbitse ku bushobozi bw’ababyeyi kuburyo ntawe ugomba gucibwa amafaranga atabasha kubona, no kwirinda kugira umunyeshuri ubangamirwa n’iyi ngingo

Yibukije ko leta iba yatangiye uwo mwana ibyo asabwa byose by’ibanze nyo yige, birimo kwishyura abarimu, ibikoresho nkenerwa, naho agahimbazamutsyi kakaza ari inyongera.

Ubusanzwe ibigo byinshi hano mu Rwanda usanga byarashyizeho amafaranga abanyeshuri bagomba gutanga ku gihembwe, akitwa ay’abarimu kugirango babashe gukora akazi bashinzwe neza.

Mu bihe bishize hagiye humvikana abanyeshuri n’ababyeyi bijujutira ko basohorwa mu ishuri n’ubuyobozi bw’ibigo, bishyuzwa agahimbazamutsyi ka mwarimu cyangwa bakimwa indangamanota ngo nibabanze bishyure.

Uwari Minisitiri w’Uburezi, Dr Musafiri Papias Malimba, yavuze ko agahimbazamutsyi atari itegeko cyangwa amabwiriza bya Minisiteri y’Uburezi nubwo bitabujijwe kugatanga ku bwumvikane bw’ababyeyi n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri.

Sangiza