NIRDA yafunguye ku mugaragaro ipiganwa rigamije gufasha abatunganya ibikomoka ku biti

0
173
Kampeta Sayinzoga uyobora NIRDA. Ifoto: NIRDA

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubushakashatsi mu nganda no kuziteza imbere (NIRDA) cyatangije gahunda yo gufasha inganda nto n’iziciriritse zitunganya umusaruro ukomoka ku biti (wood processing value chain) biciye mu mapiganwa.

Ni gahunda igamije kongera umusaruro w’ibikomoka ku biti ndetse no kongerera agaciro uyu musaruro ngo uhangane ku isoko ry’imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Abatunganya ibikomoka ku biti bashaka ubufasha bwo kugura ibikoresho bigezweho, ngo bazanyura muri iri piganwa ryafunguwe uyu munsi, kandi ngo abazatsinda bazahabwa inguzanyo nta nyungu nta n’ingwate.

Ibi bikaba ari bimwe mu bikorwa bigamije kugera ku ntego ya guverinoma y’u Rwanda y’imyaka 7 yo kongera ibyoherezwa mu mahanga ku kigero cya 17%.

Umusaruro w’ibikomoka ku biti nk’imbaho n’ibindi bifitanye isano nabyo, ni bimwe mu bigira uruhare rukomeye mu kuzamura ubukungu bw’imbere mu gihugu ‘GDP’.

Imibare itangwa n’ikigo cy’ibarurishamibare yerekana ko ibikomoka ku biti ndetse n’impapuro ngo byagize uruhare rubarirwa kuri 4% ndetse n’ibikoresho bikoze mu mbaho bigira uruhare rwa 6% mu musaruro w’imbere mu gihugu mu mwaka ushize.

Inyigo yakozwe na NIRDA muri uyu mwaka kandi yerekana ko abatunganya ibikomoka ku biti bagera kuri 45% bakoresha ibikoresho bya gakondo, abandi babarirwa kuri 54% bagakoresha ibikoresho bigezweho ariko binavanze n’ibya gakondo.

Abakoresha ibikoresho bigezweho ngo ntabwo barenga 1%.

Iyi mibare yerekana ko ikoranabuhanga rikiri hasi muri uru rwego, bigatuma umusaruro udatubuka nkuko byifuzwa, ikibazo NIRDA yifuza guhangana nacyo binyuze muri iyi gahunda yatangijwe uyu munsi.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano