NIRDA igiye gufasha abanyenganda 12 mu rwego rwo guteza imbere Made in Rwanda

0
124
Made in Rwanda mu ruganda rukora imyenda. Ifoto: Ububiko bwa interineti

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda NIRDA (rwahoze ari IRST) rugiye gutanga ubufasha ku banyenganda bakizamuka bagera kuri 12 bakora inzoga z’urwagwa n’imivinyo bituruka mu ntoki ndetse n’abakora imyenda.

Ni gahunda yiswe yatangijwe mu kwezi kwa 7 muri uyu mwaka.

Habaye ibyiciro bitatu byo gutoranya aba banyenganda bazahabwa ubufasha bugizwe n’ibikoresho ndetse n’imashini bigezweho byo gukoresha muri izi nganda.

Abakozi nabo kandi ngo bazahabwa amahugurwa nkuko byemezwa na Kampeta Sayinzoga ukuriye NIRDA (Urwego rw’igihugu rushinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda).

Ibi byose ngo bizakorwa mu rwego rwo kongerera ubushobozi izi nganda ngo zihangane ku isoko mpuzamahanga yaba mu bwinshi bw’ibicuruzwa ndetse n’ubuziranenge bwabyo.

Sangiza