Niger nayo yasinyanye amasezerano n’u Rwanda yo koroshya ingendo z’ikirere

0
748
RwandAir mu kirere

Indege za kompanyi nyarwanda ikora ingendo z’ikirere RwandAir, mu bihe biri imbere ziratangira gukora ingendo zerekeza mu gihugu cya Niger, ndetse na kompanyi zo muri iki gihugu nazo zerekeze mu Rwanda ntambogamizi.

Ni nyuma y’uko U Rwanda rwasinyanye amasezerano na Niger yo koroshya ingendo zo mu kirere hagati y’ibihugu byombi, amasezerano yashyiriweho umukono i Lome mu murwa mukuru wa Togo mu nama igamije gushyiraho ikirere kimwe kuri uyu mugabane w’Afurika.

Aya masezerano yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda na Niger, aje akurikira andi aherutse gusinywa mu cyumweru gishize n’ibihugu nka Ghana,Togo na Angola.

Ni nyuma y’uko kandi mu bihe bishize hari andi masezerano Guverinoma y’u Rwanda yari yasinyanye na leta ya Nigeria, nayo agamije koroshya ingendo z’ikirere hagati y’ibihugu byombi by’umwahariko ibi byose bikaba bizagirira akamaro gakomeye kompanyi ya RwandAir ndetse bikongera ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibi bihugu by’Afurika.

Ni mu gihe kandi umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka utaha, leta y’u Rwanda iteganya kongerera ubushobozi RwandAir mu gihe n’ibikorwa byo kubaka ikibuga cy’indege gishya mpuzamahanga cya Bugesera nayo igomba gushyirwamo imbaraga.