Ni inshingano za buri wese guca ubusumbane buri hagati y’abagabo n’abagore: Kagame

0
128
Perezida Paul Kagame mu nama ya Global Gender Summit itegurwa na AfDB. Ifoto: Urugwiro

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aravuga ko ubusumbune hagati y’abagabo n’abagore bugomba kwibagirana burundu ngo kuko bikwiye kuba inshingano za buri wese kugirango uyu muco wo gusumbana hagati y’abagabo n’abagore ucike burundu.

Ni ibitekerezo ahuriyeho n’abayobozi bose batanze ibiganiro mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama mpuzamahanga yiswe Global Gender Summit 2019, itegurwa n’ubuyobozi bwa banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB).

Iyi nama igamije kongerera imbaraga abagore bakora ubucuruzi ku magabane w’Afurika.

Imibare uturuka muri banki nyafurika istura amajyambere AfDB yerekana ko abagore bari hejuru ya 70% bahejwe mu bikorwa by’imari bitandukanye.

Kugeza ubu kandi ngo hari icyuho kibarirwa agaciro ka miliyoni 42 z’amadorali y’Amerika, hagati y’abagabo n’abagore bagerwaho n’ibikorwa by’imari.

Abagore nibo benshi babarizwa mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ngo ibintu bitanga icyuho cya miliyari 16 z’amadorali y’Amerika mu rwego rw’imari.

Mu rwego rwo kuziba iki cyuho, banki nyafurika itsura amajyambere imaze gushora miliyari zirenga 3 z’amadorali y’Amerika mu bikorwa byo gushyigikira abagore ngo bongere umubare wabo mu bikorwa by’imari.

Ni ibikorwa bikubiye mu mushinga wiswe AFAWA (Affirmative Finance Action for Women in Africa) watangijwe ku mugaragaro muri iyi nama iteraniye i Kigali.