Ngurinzira yegukanye irushanwa ryo Kwibohora ryagaragaje impano nshya muri Triathlon

0
486
Ngurinzira ni ubwa mbere akinnye uyu mukino

Ngurinzira Jean Bosco wari ukinnye ku nshuro ye ya mbere, na Uwineza Hanan usanzwe ari we wa mbere mu bakobwa, ni bo begukanye irushanwa rya Duathlon ryitiriwe umunsi wo Kwibohora.

Ni irushanwa ryabaye kuri iki cyumweru tariki ya 8/7/2018, rikaba ryarateguwe n’Ishyirahamwe ry’imikino ikomatanye (Koga, Gusiganwa ku maguru no gusiganwa ku magare) ari na ho haturuka izina ‘Triathlon’.

Gusa muri iri rushanwa ryo Kwibohora, barushanyijwe muri Duathlon, dore ko bakinnye imikino ibiri ikomatanye aho kuba itatu, bakaba batangiye basiganwa ku maguru ibirometero 5.7, bakurikizaho gusiganwa ku magare ibirometero 20, basore ku gusiganwa ku maguru ikirometero 1,9.

Birutse ibirometero 3 n’amaguru, banyonga igare ibirometero 20 basoza biruka n’amaguru ibirometero 2

Iyi ntera yose, Ngurinzira wakiniraga ikipe ya Rwamagana, yayirutse ndetse anayinyonga mu 1:05’00” akurikirwa na Kevin Niyitanga wo mu ikipe ya Rubavu waje inyumaho amasegonda 10, Eric na we wo mu ikipe ya Rubavu aza ku mwanya wa gatatu.

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, Uwineza Hanan yaje ku isonga akoresheje 2:06’:48” akurikirwa na Karushara Theonestine we wakoresheje 2:06’48”.

Uwineza Hanan asanzwe ari we uba uwa mbere mu bakobwa bakina uyu mukino

Nyuma y’iri rushanwa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’imikino ya Triathlon mu Rwanda, Mbaraga Alexis yatangaje ko bishimiye imigendekere yaryo, akanavuga ko uburyo umubare w’abari n’abategarugori bari kwiyongera na byo bishimishije n’ubwo bakwiye gukomeza kwiyongera kurushaho.

Ati: “Ni irushanwa ridushimishije cyane, ryari ryateguwe mu rwego rwo kwibohora. Turifuza ko iri rushanwa ryajya riba ngarukamwaka hano mu Mujyi wa Kigali ariko ni ibintu tugomba kuganiraho n’inzego zitandukanye”.

“Uyu munsi twanishimiye uburyo umubare w’abakobwa uri kugenda uzamuka, kandi turizera ko n’abandi bazaza tugafatanya uyu mukino”.

Uretse kuba ryari irushanwa ryo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, Mbaraga akomeza avuga ko wari n’umwanya mwiza wo kwisuzuma mbere ya shampiyona nyafurika izabera i Rubavu mu kwezi gutaha, aha hakaba hagiye gushyirwa ingufu mu gutegura abakinnyi n’abayobora irushanwa.

Shampiyona nyafurika izaba ku itariki ya 4/8/2018, ibere ku kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, ikazitabirwa n’ibihugu bitandukanye bya Afurika ndetse n’abandi bakinnyi bazaturuka imihanda yose ku Isi, gusa u Rwanda rukazaba ruhagarariwe n’ikipe y’igihugu.