NGO Expo and Conference iratangira kuri uyu wa kane

0
193

Kuva kuri uyu wa kane kugeza kuwa gatanu, I Kigali harabera imurikabikorwa ry’imiryango itegamiye kuri leta, ibigo by’imari n’amabanki ndetse n’ibigo by’ubwishingizi, imurikabikorwa rizwi nka NGO Expo and Conference.

By’umwahariko ni mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorwa by’ingenzi by’iyi miryango n’ibi bigo, hagamijwe kwiyegereza abakiliya ndetse n’ababagana.

Abateguye iri murikabikorwa (umuryango Apex media and promotions ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB) bavuga ko intego nyamukuru yabo ari ukuzamura ubukungu bw’igihugu babinyujije mu mikoranire yabo hagati ya leta n’abaturage.

By’umwahariko imiryango itegamiye kuri leta, igizwe n’ituruka mu mahanga ndetse n’ikomoka imbere mu gihugu, abikorera, platforme ya sociyete sivile, abaterankunga n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’igihugu bose baraba bari kumwe abantu hamwe.

Muri rusange iyi miryango n’izi nzego zisanzwe zifasha leta mu kubaka ubukungu bw’igihugu ndetse no kuzamura imibereho ya rubanda, ariko nayo ikabona inyungu bwite mu buryo bumwe cyangwa ubundi.