Nduhungirehe yahagarariye u Rwanda muri Singapore mu nama ikomeye y’abaminisitiri

0
128
Nduhungirehe wa kabiri uturutse ibumoso niwe wahagarariye u Rwanda muri Sangapore mu nama y'abaminisitiri

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mu Rwanda, bwana Olivier Nduhungirehe yitabiriye inama nkuru ya gatatu y’abaminisitiri bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara mu mubano mwiza n’igihugu cya Singapore.

Ni inama igamije gukomeza kuzamura umubano mwiza hagati y’ibi bihugu na Singapore cyane cyane mu buhahirane n’ubucuruzi hagati y’impande zombi.

Ni mu gihe mu bihe bishize kandi u Rwanda na Singapore byasinyanye amasezerano agamije gushyira imbaraga mu bucuruzi n’ishoramari.

Amwe muri ya masezerano ni aha uburenganzira RwandAir bwo kwerekeza muri Singapore ndetse na kompanyi z’indege zo mu bihugu by’Aziya nabyo bigahabwa uburengenzira bwo gutangira ingendo zerekeza i Kigali.

Singapore ni igihugu kibarizwa muri Aziya gifite ubukungu buri ku muvuduko uri hejuru.

Kiri ku mwanya wa gatatu ku isi mu kugira umusaruro mbumbe GDP uri hejuru, kandi ubucuruzi bwacyo n’ibindi bihugu burafunguye kuri buri wese.

Ibicuruzwa cyohereza hanze y’igihugu byiganjemo ibikoresho by’ikoranabuhanga, imiti, n’ibindi bikorwa mu butabire, amamashini ndetse n’ibikomoka kuri peteroli.

Ni mugihe ibyo gitumiza mu mahanga higanjemo ibiribwa ndetse n’amabuye y’agaciro.