Ku myaka 14 na 15 bahisemo kuba indaya – Amafoto

0
5919
Nadine na Emelance bafite imyaka 14 na 15, ngo bahisemo kuba indaya

Dusingizimana Emelance ufite imyaka 15 na Rurangwa Mariya Nadine w’imyaka 14, bakora akazi ko kwicuruza mu mujyi wa Kigali, bavuga ko bavuye iwabo bakaza muri aka kazi kubera ubukene kuko baje bacikirije amashuri bigaga.

Mu ijoro rijigije ‘saa munani z’igicuku’ kuwa gatandatu, nibwo umunyamakuru wacu yageraga i Nyabugogo ahazwi nko kwa Manu, ahasanga abakobwa benshi bahagaze ku muhanda.

Bose bagaragara nk’abategereje abagabo baryamana ngo babahe amafaranga kuko umugabo ubaciye iruhande bagenda bamwegera   bamuhamagara nk’umukiriya.

Banza urebe amafoto y’aba bana b’abakobwa, ubone gukomeza gusoma inkuru:

Umunyamakuru wacu yagize amatsi yo kumenya igituma bari mu muhanda mu iri ijoro, maze arabegera arabaganiriza bose bamwemerera ko bategeje abagabo baryamana ngo babahe amafaranga.

Umwe  muri bo ni  Dusingizimana  Emelance  afite imyaka 15 avuga ko avuka I Muhanga  yahavuye mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, aza I Kigali  gukora akazi ko kwicuruza.

Umunyamakuru wacu yamubajije impamvu yahisemo kwicuruza kandi ari umwana, maze  agira ati:” Ni ubukene nta kindi.”

Avuga ko buri munsi akorera amafaranga  atari munsi y’ibihumbi. Mu magambo ye ati: ”Nkorera nk’ibihumbi 5 mu ijoro ryose, nyine nyakoresha ngura ibyo nkeneye nk’imyenda.”

Avuga ko yaje avuye mu ishuri ngo kuko yigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye twamubajije icyo yumva yakorerwa ngo asubire mu ishuri maze agira ati:” ntabwo byakunda kubera ubukene ariko uwampa amafaranga nakwiga.”

Avuga ko atazi umubare w’abasore bamaze kuryama muri iki gihe cyose amaze I Kigali, Ati : “Ntabwo mbazi umubare kubera ko ari benshi, kuko buri joro mbonana n’umugabo urenze umwe.”

Emelance ugaragara nk’umwana ukiri muto avuga ko atangira aka kazi byamutonze. Ati: ” Bwa mbere byarantonze naranababaye cyane  uwo twaryamanye mbere yari umugabo mukuru wikorera imizigo hano Nyabugogo  icyo gihe nanavuye amaraso umwanya munini.”

Nadine nawe ari mu kigero kimwe na Emelance:

Rurangwa Mariya Nadine nawe twamusanze I Nyabugogo atubwira ko iwabo ari i Nyagatare, ngo amaze amezi 2 ageze I Kigali.

Avuga ko afite imyaka 14 we ntiyigeze ashaka kutubwira byinshi ku kazi ke ariko yatwemereye ko kuva yaza yicuruza. Ati: ”Nyine nibyo nkora kugirango mbone amafaranga yo kubaho.”

Yavuze ko nawe yaje ataye ishuri kuko yigaga mu mashuri yisumbuye ngo akayavamo kubera ubukene.

Aba bana babiri nibo bemeye kuganira n’umunyamakuru wacu ariko bari kumwe n’abandi bagera nko mu icumi bose bategereje ko babona abagabo baryamana ngo babahe amafaranga.

Aba bakobwa iyo bategereje abagabo, ubwabo bananyuzamo bagashondana  kuko imbere y’umunyamakuru wacu bashatse kurwanya inshuro zigera kuri ebyiri gusa barikiza kuko bagaragara nk’abaziranye mu buzima busanzwe.

Sangiza