Mushikiwabo yatowe: Umuryango wa Francophonie wasubijwe abanyafurika

0
70
Mushikiwabo niwe mugore wa mbere w'umunyafurika utorewe uyu mwanya mu mateka y'uyu muryango wa Francophonie

Louise Mushikiwabo wari usanzwe ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’ibikorwa by’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba yatorewe kuba umunyamubanga mukuru w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa kuri uyu wa gatanu.

Mushikiwabo wari unasanzwe ari umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, niwe mugore wa mbere w’umunyafurika utorewe uyu mwanya mu mateka y’uyu muryango (Organisation International de la Francophonie – OIF).

Ni amatora yabereye i Yerevan muri Armenia. Abakuru b’ibihugu naza guverinoma bigize uyu muryango wa Francophonie nibo bemeje ko Mushikiwabo akwiye kuyobora uyu muryango muri manda y’imyaka 4 iri mbere kandi ishoroba kongerwa.

Abasesengura politiki mpuzamahanga bemeza ko kuba Mushikiwabo yatorewe kuyobora uyu muryango wa Francophonie ngo byakozwe mu rwego rwo kugarura ubutegetsi bw’uyu muryango mu maboko y’abanyafurika babuhoranye na mbere hose.

Mbere y’uko umunyecanada Michaelle Jean (ugiye gusimburwa na Mushikiwabo) afata uyu mwanya mu 2014, ngo wari usanzwe ufitwe n’abanyafurika barimo Boutros Boutros Ghali umunyamisiri ndetse na Abdou Diouf ukomoka muri Senegal.

Abasesenguzi kandi bakomeza bavuga ko umubare munini w’abakoresha igifaransa ngo ubarizwa ku mugabane w’Afurika kandi ko uyu mugabane ngo ushobora kwifashishwa mu nyungu bwite z’ibihugu bikomeye bikoresha uru rurimi biyobowe n’Ubufaransa na Canada.

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano