Mushikiwabo yatorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa

0
78
Mushikiwabo yatorewe kuyobora OIF

Bidasubirwaho, Louise Mushikiwabo yatorowe kuba umunyabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa Francophonie.

Yatowe mu minota mike ishize, kubwumvikane rusange bw’abakuru b’ibihugu b’ibihugu naza guverinoma bihuriye muri uyu muryango mpuzamahanga w’ururimi rw’igifaransa – Organisation internationale de la Francophonie (OIF). 

Bari mu nama yabereye mu muhezo i Yerevan muri Armenia ku munsi wa kabiri ari nawo wa nyuma w’inteko rusange y’uyu muryango wa Francophonie. Mushikiwabo yatorewe manda y’imyaka ine ishobora kongerwa incuro imwe.

Ni ubwa mbere mu mateka w’uyu muryango ubonye umuyobozi w’umugore uturuka ku mugabane w’Afurika.

Mushikiwabo asimbuye kuri uyu mwanya umugore w’umunyecanada ufite inkomoko muri Haiti, Michaelle Jean. 

Mushikiwabo ategejweho kuzahura ubuhahirane n’ibikorwa by’uyu muryango ngo byari bitangiye gusubira inyuma cyane cyane mu bihugu by’Afurika.

Sangiza

Siga igitekerezo

Please enter your comment!
Uzuza amazina yawe hano