Mushikiwabo yatanze kandidature yo kuyobora umuryango wa Francophonie

0
163
Mushikiwabo yashyikirije kandidature ye bwana Hery Rajaonarimampianina perezida wa Madagascar, akaba ari nawe mukuru w'igihugu ukuriye uyu muryango wa Francophonie.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda Louise Mushikiwabo, byemewe n’amategeko yamaze gutanga kandidature ye yo guhatanira umwanya w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, nibwo Mushikiwabo yashyikirije kandidature ye bwana Hery Rajaonarimampianina perezida wa Madagascar, akaba ari nawe mukuru w’igihugu ukuriye uyu muryango wa Francophonie muri iki gihe.

Ni nyuma y’uko abakuru b’ibihugu byo mu muryango w’Afurika yunze ubumwe bemeje ko ibihugu byose bikoresha ururimi rw’igifaransa bibarizwa muri Afurika ko bigomba kuzahundagazaho amajwi Mushikiwabo muri aya matora ategerejwe mu kwezi kwa 10 muri Arménie, bakaba barabyemereje mu nama iheruka kubera i Nouakchott muri Mauritania.

Iyi nama kandi y’abakuru b’ibihugu by’Afurika yari yitumiwemo na Perezida Emmanuel Macron nawe uherutse kugaragaza ko ashyigikiye Mushikiwabo mu matora y’ugomba kuzayobora uyu muryango muri manda y’imyaka 4.

Louise Mushikiwabo aramutse atorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ngo yitezweho kuzahura ubuhahirane n’ibikorwa by’uyu muryango ngo byari bitangiye gusubira inyuma ugereranije n’iby’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza.

Kugeza ubu uyu mwanya ufitwe n’umunyecanada Madame Michaelle Jean ufite inkomoko muri Haiti, uyu nawe akaba azongera kwiyamamariza uyu mwanya nubwo amahirwe menshi ari guhabwa umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.