Mushikiwabo yatangiye imirimo yo kuyobora ibihugu bikoresha igifaransa – la Francophonie

0
140
Mushikiwabo yasimbuye Michaelle Jean ku mwanya w'ubunyamabanga bukuru bwa OIF

Louise Mushikiwabo wahoze ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yatangiye imirimo mishya yo kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Organisation International de la Francophonie – OIF).

Ni imirimo yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa kane tariki ya 03/01/2019.

Urubuga rwa twitter rw’uyu muryango nirwo rwemeje aya makuru

Abasesengura politiki mpuzamahanga bemeza ko kuba Mushikiwabo yaratorewe kuyobora uyu muryango wa Francophonie ngo byakozwe mu rwego rwo kugarura ubutegetsi bw’uyu muryango mu maboko y’abanyafurika babuhoranye na mbere hose.

Aba basesenguzi kandi bakomeza bavuga ko umubare munini w’abakoresha igifaransa ngo ubarizwa ku mugabane w’Afurika ngo bityo bikaba ari inyungu ikomeye yo gukomeza kwagura uru rurimi ntirukomeze kuganzwa n’icyongereza kuri uyu mugabane.

Ikindi ni uko mu rwego rw’ubukungu ngo ibi bishobora kuba iturufu ry’ibihugu bikomeye bikoresha uru rurimi biyobowe n’Ubufaransa ndetse na Canada mu nyungu zabyo bwite.

Mushikiwabo yatsinze uwo bari bahanganye kuri uyu mwanya umunyecanada Michaelle Jean (nawe wari wafashe uyu mwanya mu 2014) mu matora yabereye i Yerevan muri Armenia mu kwezi kwa 10 mu mwaka ushize wa 2018.

Uyu nawe yari yasimbuye umunya-Senegal Abdou Diouf (2003-2014), nawe akaba yari yasimbuye umunyamisiri Boutros Boutros Ghali (1998-2002).