Mushikiwabo yahaye ububasha Sezibera, anagaragaza ko afite ubushobozi buhagije

0
115
Amb Dr Richard Sezibera niwe ugiye gusimbura Louise Mushikiwabo kubu minisitiri bw'ububanyi n'amahanga

Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, yahaye ububasha Amb Dr Richard Sezibera umusimbuye ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Mu muhango wo guhererekana ubu bubasha, Mushikiwabo yagaragaje ko yishimiye kuba iyi minisiteri ayisize mu maboko meza ngo kuko abagiye kuyiyobora abizeneye kandi ko bafite ubunararibonye n’ubushobozi bwo gukomeza guteza imbere iyi minisiteri.

Mushikiwabo yanasabye abakozi b’iyi minisiteri gukomeza gukorana bya hafi n’izindi nzego zitandukanye zirimo nka za ambasade mu byiciro byose birimo n’ubukungu n’ubucuruzi.

Dr Sezibera usimbuye Mushikiwabo kuri uyu mwanya w’ubu minisitiri bw’ububanyi n’amahanga, ntabwo ari mushya mubya dipolomasi na politiki mpuzamahanga.

Afite ubunararibonye buhambaye mu bubanyi n’amahanga kuko yahagarariye u Rwanda muri leta zunze ubumwe z’Amerika ari nako anareberera ibindi bihugu nka Mexique, Brazil na Argentine. Yanayoboye kandi umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC).