Mushikiwabo akomeje kwiyamamariza kuyobora umuryango wa Francophonie

0
807
Mushikiwabo ari kumwe na minisitiri w'intebe wa Cameroun

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo akomeje ibikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’ubunyamabanga bukuru bw’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (Organisation internationale de la Francophonie).

Mushikiwabo usanzwe ari n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, ari kubarizwa mu bihugu byo burengerezuba bw’Afurika bikoresha ururimi rw’igifaransa ashakisha amajwi.

Kuri uyu wa kane akaba yari muri Cameroun aho yakiriwe na S.E Philémon Yunji Yang minisitiri w’intebe w’iki gihugu.

Ni nyuma y’uko Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa nawe agaragaje ko ashyigikiye Mushikiwabo mu matora y’ugomba kuzayobora uyu muryango muri manda y’imyaka 4.

Louise Mushikiwabo aramutse atorewe kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa ngo yitezweho kuzahura ubuhahirane n’ibikorwa by’uyu muryango ngo byari bitangiye gusubira inyuma ugereranije n’iby’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza.

Kugeza ubu uyu mwanya ufitwe n’umunyecanada Madame Michaelle Jean ufite inkomoko muri Haiti, uyu nawe akaba azongera kwiyamamariza uyu mwanya nubwo amahirwe menshi ari guhabwa umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo.