Muri uyu mwaka abana b’ingagi 23 nibo bazitwa amazina: RDB

0
224
Abayobozi batanze ikiganiro n'abanyamakuru gitegura imihango yo kwita izina. Ifoto: twitter ya RDB

Abana b’ingagi bagera kuri 23 nibo bagomba kwitwa amazina mashya muri uyu mwaka mu muhango ngarukamwaka utegerejwe kuba ku itariki 7/09/2018 nkuko byemejwe n’ubuyobozi bw’ikigo gitsura amajyambere bushinzwe ubukerarugendo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Belise Kariza ukuriye ubukerarugendo mu kigo RDB yatangaje ko imyiteguro bayigeze kure ndetse ko ari mu rwego rwo gukomeza guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo bukorerwa ingagi nka kimwe mu bifitiye ubukungu bw’igihugu akamaro gakomeye.

Muri iki kiganiro kandi hanatangajwe uko gahunda iteye y’indi mihango isanzwe ibanziriza umuhango nyamukuru wo kwita izina abana b’ingagi, aho mu turere twa Nyamagabe na Kayonza hazakorerwa ibikorwa by’iterambere rusange, mu gihe kuva ku itariki ya 4-5 z’ukwa 9 hazakorwa imurikabikorwa n’ibiganiro byo kubungabunga ibidukikije.

Ibi byose bizasozwa ku itariki 7 z’ukwa 9 mu muhango nyamukuru nkuko bisanzwe ukazabera mu majyaruguru y’igihugu mu Kinigi munsi y’uruhererekane rw’ibirunga ari naho izi ngagi zibarizwa.

Ni mu gihe kandi mu bihe bishize  ibiciro byo gusura ingagi byikubye hafi incuru 2, kuko byavuye ku madolari 750 ku muntu, bigera ku 1500$ kuri buri wese yaba umunyahanga cyangwa umunyarwanda utuye imbere mu gihugu.

Ibi biciro ntabwo byavuzweho rumwe na benshi kuko hari abatumvaga ukuntu umunyarwanda ashobora kwishyura amafaranga arenga millioni ngo mu gihe mbere yasabwaga ibihumbi 30 by’amanyarwanda yonyine.

Nubwo bitavuzweho rumwe ariko Ikigo cy’igihugu gistura amajyambere mu Rwanda RDB cyemeza ko nyuma yaho cyongereye ibi biciro, ngo ubu bukerarugendo bwiyongereye ku gipimo cya 39% mu kwezi kwa 5 kugeza mu kwa 7 mu mwaka ushize wa 2017.