Muri Rayon Sports, ikibazo cya Ramadhan na Minnaert cyateje urujijo, ukuri ni ukuhe?

0
1377
Umutoza Yvan Minnaert wa Rayon Sports

Umutoza mukuru Ivan Minnaert yongeye gukorana na Nkunzingoma Ramadhan bamaze guhuzwa no kwiyunga imbere y’abayobozi ba Rayon Sports, nyuma yo gushyamirana mu mpera z’icyumweru gishize.

Umutoza wa Rayon Sports yirukanye Umutoza w’Abanyezamu Nkunzingoma Ramadhan ubwo bari bavuye mu mukino wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports bakanganya ibitego 2-2 ku cyumweru tariki ya 22 Mata.

Mu myitozo yo kuri uyu kabiri bitegura umukino wa 1/16 mu gikombe cy’amahoro aho bagomba guhura na Etincelles, Nkunzingoma Ramadhan yongeye kugaruka mu myitozo, Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports akavuga ko ikibazo bagikemuye.

Nyuma y’iyo myitozo, Umutoza Jacky Ivan Minnaert yatangaje ko nta kutumvikana kwigeze kubaho, ahubwo ko ari abatishimira ibyo Rayon Sports irimo igeraho bityo bagashaka guteza umwuka mubi cyangwa umwiryane mu ikipe.

Ati: “Nta bushyamirane bwabayeho. Hari abantu bamwe bashaka guteza umwiryane mu ikipe yacu, bakayicamo ibice. Ubutaha abashaka amakuru y’impamo bajye bambaza cyangwa babaze Umunyamabanga mukuru, kuko abandi bashobora kuguha ibihuha”.

N’ubwo Umutoza avuga ibyo, Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Itangishaka Bernard ‘King’ yatangaje ko ikibazo koko cyabayeho cyo kutavuga rumwe mu buryo bw’imisimburize y’abakinnyi mu mukino Rayon Sports yanganyijemo na Kiyovu Sports, ariko ngo cyarakemutse.

Ati “Ikibazo cyabayeho urebye ni ukutumvikana neza mu gusimbuza abakinnyi, mu mukino waduhuje na Kiyovu Sports, ariko twaricaye turabaganiriza ikibazo turagikemura, ni na yo mpamvu mwabonye Umutoza w’abanyezamu yagarutse mu myitozo, ubu nta kibazo gihari”

Akomeza avuga ko habayeho kwicara nk’Ubuyobozi bwa Rayon Sports, buri ruhande rwibutswa inshingano zarwo, umutoza mukuru na we yibutswa akamaro k’abatoza bungirije, maze ikibazo kirakemuka kandi mu buryo bwa burundu.

Iyo ntugunda yavuzwe nyuma y’iminsi itari myinshi yari ishize Umutoza Ivan Minnaert yirukanye Jannot Witakenge wari umwungirije, waje gukingwa ibikarito mu maso agahabwa akazi katari gasanzwe muri Rayon Sports, ko kuneka amakipe azajya ajya guhura nay o ndetse akanita ku ikipe y’abakiri bato.