Muri Car free zone hagiye kongera kubera Expo ya made in Rwanda

1
705
Expo ya Made in Rwanda. Ifoto: courtesy

Mu cyumweru gitaha guhera ku itariki 26 z’ukwa 6 kugeza kuya 29 /06/2018, I Kigali haratangira imurikagurisha n’umurikabikorwa ry’ibikorerwa imbere mu gihugu mu rwego rwo gukomeza guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda.

Migambi John umuyobozi wa Bronze Events bamwe mu bateguye iki gikorwa yabwiye umunyamakuru wacu ko ari mu rwego rwo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda no kubikundisha abanyarwanda.

Ni nyuma y’uko bamwe mu baguzi bakunze gushinja ibikorerwa mu Rwanda cyane cyane imyenda n’inkweto kugira ibiciro bihanitse cyane ugereranije n’ibyatumizwaga hanze bizwi cyane nka Caguwa.

Kuri ubu imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) yerekana ko imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda byiyongereye ku kigero cya 24% mu gihebwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ubukungu wa 2018.

Ibi ngo byafashije cyane ubukungu bw’igihugu kuko byagize uruhare rukomeye mu kuzamura umusaruro mbumbe w’ibikomoka imbere mu gihugu uzwi nka GDP,  cyane ko muri rusange inganda zibarirwa 7% mu kuzamura GDP muri iki gihebwe.

Inganda zikora imyenda n’inkweto zivuzweho aya makuru yo kongera ingano y’ibyo zikora, mu gihe ku rundi ruhande hari abavuga ko batangiye kugira impungenge zo kubura amasoko y’imyenda bacuruzaga muri leta zunze ubumwe z’Amerika nyuma yo kutumvikana ku myanzuro yo guca Caguwa hagati y’u Rwanda n’Amerika.

Amakuru agera kuri HOSE.RW yemeza ko uruganda rw’abashinwa rwitwa C&H ruherereye I Masoro mu mujyi wa Kigali, arirwo ruri ku isonga mu kugira izi mpungenge.

Mu bihe bishize batangaje ko batangiye kugerwaho n’ingaruka zo kutavugarumwe hagati y’u Rwanda na leta y’Amerika ku mwanzuro wo guca intege imyambaro ya Caguwa.

Bwana Iraguha Emmy ushinzwe ibikorwa by’uru ruganda mu Rwanda, aherutse kubwira umunyamakuru wa RwandaToday ko batangiye kubura amasoko bari basanzwe bacuruza muri Amerika ngo nyuma y’uko ibi bibazo bitangiye kuvugwa.

Ntamibare igaragaza neza ingano y’imyenda uru ruganda rwari rusanzwe rwohereza muri Amerika ngo ariko uko biri kose yatangiye kugabanuka ngo cyane ko ariho bari basanzwe bafite isoko rinini hagakurikiraho ibihugu bibarizwa ku mugabane w’u Burayi.

Ni nyuma y’uko Perezida Donald Trump w’Amerika atangaje ko u Rwanda rugomba gufatirwa ibihano byo kudasubiza ibicuruzwa byarwo ku isoko ry’Amerika, binyuze mu masezerano ya AGOA niba u Rwanda narwo rutisubiyeho ku mwanzuro wo guca Caguwa.

Abanyamerika bavuga ko batumva impamvu u Rwanda, Tanzania na Uganda byarenze ku masezerano kandi ngo byari byemejwe ko ibihugu 6 bibarirwa mu muryango w’afrika y’iburasirazuba byose bizahagarika Caguwa mu 2019.

Kuva mu mwaka wa 2016, guverinoma y’u Rwanda yafashe umwanzuro wo gutumbagiza imisoro y’imyenda n’inkweto bya Caguwa byinjira mu gihugu, mu rwego rwo kunaniza abayicuruza n’abayambara.

Ikilo kimwe cy’imyenda ya Caguwa cyakuwe mu mafaranga arenga 160 y’amanyarwanda gishyirwa hafi y’ibihumbi 2200. Ni mu gihe ikilo kimwe cy’inkweto za Caguwa nacyo cyavuye ku 160 y’amanyarwanda gishyirwa ku 2500.

Ni ibintu byarakaje bikomeye leta y’amerika kuko ubusanzwe iyi myenda n’izi nkweto byacuruzwaga mu Rwanda biturutse muri Amerika.

1 igitekerezo

Comments are closed.