Mukunzi Yannick wa Rayon Sports ngo yiteguye kubabaza ikipe yahozemo APR FC

0
514
Yannick Mukunzi twashyizeho akamenyetso ahanganye na Muhadjiri Hakizimana wa APR FC, Rutanga Eric nawe ari kugerageza kumuhagarika

Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Rayon Sports Yannick Mukunzi yatangaje ko atsinze igitego APR FC ngo yacyishimira cyane nubwo ari ikipe yahozemo kandi yamureze.

Ubusanzwe hari abakinnyi batsinda amakipe bahozemo ntibishimire icyo gitego ahanini kubera icyubahiro baba baha aya makipe baba baragiriyemo ibihe byiza.

Gusa ibi bitandukanye na Yannick Mukunzi warerewe mu ikipe ya APR FC ariko ubu akaba ari muri Rayon Sports. Kuri uyu wa gatanu aya makipe yombi afitanye umukino, Yannick avuga ko atsinze igitego APR FC ngo yakishimira cyane.

Ati: ”Ubu sinzi uko nabivuga ariko igitego  buriya kirashimisha, ndamutse ntsinze nakwishima, nakwishima cyane”.

Mukunzi Yannick aramutrse agitsinze akishima siwe wenyine waba ubikoze kuko na mugenzi we Rutanga Eric umukino wa mbere yakinnye na APR FC akiyivamo yayitsinze igitego akakishimira bikomeye ndetse akanakuramo umupira yari yambaye kandi bitemewe n’amategeko yemera guhabwa ikarika.