Mu Rwanda hatangijwe ikigo gishya kizafasha abiga imyuga n’amasomo ngiro

1
1013
Rwanda TVET Trainer Institute

Minisitiri w’intebe Edouard Ngirente yafunguye ku mugaragaro ikigo cyizafasha abanyeshuri biga amasomo ngiro na tekiniki kwimenyereza umwuga mu buryo bugezweho, ikigo kiswe Rwanda TVET Trainer Institute.

Mu muhango wo gufungura ku mugararo iki kigo, Minisitiri w’intebe yavuze ko ari umwanya mwiza wo kubyaza umusaruro ubumenyi bwa tekiniki n’impano zitandukanye, ngo bikifashishwa mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Iki kigo cyubatswe ku nkunga y’abanyekoreya binyuze mu rwego rwabo rushinzwe ubuhahirane n’amahanga ruzwi nka KOICA.

Bihuriranye ni uko kandi Perezida w’uru rwego, madame Lee Mikyung ari mu ruzinduko mu Rwanda, kuva ntangiriro z’iki cyumweru.

Mbere yo kujya gufungura iki kigo gishya, Madame Mikyung yabanje guhura na minisitiri w’imari n’igenamigambi kuri wa gatatu, baganira ku mishinga KOICA iteramo inkunga u Rwanda. Kugeza ubu hari imishinga igera ku 10 ikiri gukorwa ikaba ibarirwa agaciro ka miliyoni 32 z’amadorali y’Amerika.

1 igitekerezo

Comments are closed.