Mu Rwanda hagiye kuba igitaramo kidasanzwe kigamije guteza imbere Made in Rwanda

0
212
Igitaramo cya Made in Rwanda kizitabirwa n'abanyamideli, abanyarwenya n'abanyamuziki

Ubuyobozi bwa Bronze Events busanzwe butegura amamurikagurishwa y’ibikorerwa mu Rwanda buratangaza ko bukomeje kwitegura igikorwa cyagutse cyo gushishikariza abanyarwanda kwitabira ibicuruzwa bya Made in Rwanda byiganjemo imyenda n’inkweto.

Ni igikorwa kigizwe n’igitaramo gikomeye ndetse n’imurikagurisha (Expo) byombi bikaba bitegerejwe kuba ku itariki ya 9 z’ukwezi gutaha kwa 11 muri uyu mwaka wa 2018.

Migambi John ukuriye Bronze Events ari nabo bari gutegura ibi bikorwa, asobanura ko babiteguye nyuma yo kubona ko ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bimaze kwiyongera kandi ngo bikaba bikeneye kubona amasoko binyuze mu bukungarambaga.

Kuri ubu imibare y’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) yerekana ko imyenda n’inkweto bikorerwa mu Rwanda byiyongereye ku kigero cya 24% mu gihebwe cya mbere cy’uyu mwaka w’ubukungu wa 2018.

Ibi ngo byafashije cyane ubukungu bw’igihugu kuko byagize uruhare rukomeye mu kuzamura umusaruro mbumbe w’ibikomoka imbere mu gihugu uzwi nka GDP,  cyane ko muri rusange inganda zibarirwa 7% mu kuzamura GDP muri iki gihebwe.

Mu buryo burambuye reba uko Bronze Events yateguye iki gikorwa

Igitaramo cyateguwe na Bronze Events kizaba ku itariki 09/10/2018 nkuko twabivuze haruguru. Kizabera muri Marasa Umubano Hotel yahoze yitwa Novotel cyangwa Meridien.

Iki gitaramo kizabanzirizwa n’imurikabikorwa rizatangira saa mbiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (8:00 AM kugeza 6:00 PM).

Abatumiwe bagabanyirijwe ibiciro kandi ngo umuntu uzaza mu imurikabikorwa kwinjira ni ubuntu nkuko byemezwa na Migambi John ukuriye Bronze Events.

Migambi asobanura ko nyuma y’iri murikabikorwa hazaba igitaramo kizagaragaramo abanyarwenya batandukanye barimo abagize itsinda rya Comedy Night.

Abanyarwenya batandukanye bazasusurutsa abantu harimo Babou; Divin; Michael; Fally Merci; Joshua n’abandi batandukanye.

Abanyamideli babizobereyemo bazerekana ibikorerwa mu Rwanda ndetse n’abaririmbyi bacuranga mu jyana ya Jazz nabo ngo bazaba babukereye.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 3000 frw ahasanzwe ndetse na 5000 frw cyubahiro (VIP).

Buri wese uzitabira iki gitaramo azanyura kuri tapi itukura, batatu ba mbere ngo bazaba bambaye neza bazahembwa; hazahembwa kandi na Couple ebyiri zizaba zambaye neza.

Reba imwe mu mafoto igaragaza iby’iki gitaramo